Dev Javia ni we wabanje gukatisha itike y’umukino wa nyuma, nyuma yo gutsinda Umufaransa Corentin Denolly amaseti 2-0 (6-3, 7-6(5)) mu mukino wari ukomeye cyane cyane mu iseti ya kabiri.
Denolly yasezerewe ari umwe mu bakinnyi bafite amateka akomeye muri iri rushanwa, kuko ari we ufite agahigo ko kuba amaze kugera ku mukino wa nyuma inshuro nyinshi kurusha abandi kuva Rwanda Open M25 yatangira gukinwa mu 2023. Uyu Mufaransa amaze kuhagera inshuro enye, muri zo atwara igikombe inshuro eshatu.
Ku rundi ruhande, Dev Javia ageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 ku nshuro ya mbere, aho agiye gushaka igikombe imbere ya Max Houkes usanzwe azi neza uburyohe bwo kwegukana iri rushanwa.
Houkes watwaye Rwanda Open M25 mu 2025, yageze ku mukino wa nyuma nyuma yo gutsinda Umufaransa Calvin Hemery amaseti 2-1 (4-6, 6-2, 6-2).
Hemery yari yatangiye neza uyu mukino atsinda iseti ya mbere ku manota 6-4, ariko Houkes aza kwigaranzura umukino, atsinda amaseti abiri yakurikiyeho ku manota amwe ya 6-2, 6-2.
Calvin Hemery ni we wari wegukanye icyumweru cya mbere cy’iri rushanwa rimaze ibyumweru bibiri ribera i Kigali, aho umukinnyi wa mbere ahembwa amanota 25 yo ku rutonde rwa ATP n’Amadolari 4.612.
Umukino wa nyuma uzahuza Max Houkes na Dev Javia uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 11 Ukwakira 2026, guhera Saa 12:00 ku bibuga bya Tennis byo muri IPRC Kigali.
Preston Brown na Rafael De Alba begukanye irushanwa ry’abakina ari babiri
Mu bakina ari babiri, umukino wa nyuma wabaye kuri uyu wa 10 Ukwakira 2026, wegukanywe n’Umunyamerika Preston Brown afatanyije n’Umunya-Mexique Rafael De Alba.
Aba bakinnyi batsinze Umunya-Mexique Rodrigo Alujas n’Umufaransa Florent Bax amaseti 2-0 (6-2, 7-5), begukana igikombe cy’icyumweru cya kabiri cya Rwanda Open M25.
Mu mikino ya ½ cy’irangiza, Florent Bax na Rodrigo Alujas bari bageze ku mukino wa nyuma nyuma yo gutsinda Dev Javia na Toufik Sahtali amaseti 2-0 (6-3, 6-3).
Ku rundi ruhande, Preston Brown na Rafael De Alba bari basezereye Abanya-Zimbabwe Benjamin Lock na Courtney John Lock, babatsinze amaseti 2-0 (7-6(5), 6-2).
Rwanda Open M25 iri gukinwa ku nshuro yayo ya kane kuva mu 2023, ikaba yaragiye ikurura abakinnyi batandukanye baturutse mu bihugu byo ku migabane yose, bamwe muri bo bayigira urubuga rwo kongeraho amanota ku rutonde mpuzamahanga rwa ATP.
Uko abakinnyi bagabana ibihembo n’amanota
Muri Rwanda Open M25, umukinnyi wegukanye irushanwa mu bakina umwe ahembwa 4.612$ ndetse akabona amanota 25 ku rutonde rwa ATP, uwa kabiri agahabwa 2.701$ n’amanota 16.
Ugeze muri ½ cy’irangiza ahabwa 1.550$ n’amanota umunani, ugeze muri ¼ agahabwa 905$ n’amanota atatu, mu gihe usezerewe muri 1/8 ahabwa 495$ n’inota rimwe. Uviriyemo mu ijonjora rya mbere ahabwa 319$, ariko nta nota rya ATP abona.
Mu bakina ari babiri, ikipe yegukanye irushanwa ihabwa 1.782$, iya kabiri 1.023$, izageze muri ½ igahabwa 627$, muri ¼ ikabona 323$, naho izasezererwa mu ijonjora rya mbere igahabwa 194$. Muri rusange, abakinnyi bagabana ibihumbi 30$ muri buri cyumweru cy’irushanwa.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!