Umukino wa nyuma w’icyumweru cya kabiri cy’iri rushanwa ryari rimaze icyumweru, wabereye ku bibuga bya Tennis byo muri IPRC Kigali kuri iki Cyumweru.
Mu bawitabiriye harimo Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda, Joan Wigman; Ambasaderi wa Maroc mu Rwanda, Youssef Imani, Uwayo Fabrice wari uhagarariye Minisiteri ya Siporo, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda, Karenzi Théoneste na mugenzi we uyobora FERWABA, Mugwiza Désiré.
Max Houkes usanzwe ari nimero ya 292 ku Isi ndetse akaba ari we mukinnyi wari uhagaze neza kurusha abandi bose bakinnye iri rushanwa, yagiye gukina uyu mukino wa nyuma ataragowe cyane ku wa Gatandatu nyuma y’uko Dinko Dinev bahuye muri ½, atasoje umukino kubera imvune.
Ni mu gihe Yassine Dlimi washakaga gukora amateka yo kuba Umunyafurika wa mbere wegukanye iri rushanwa ryabaye mpuzamahanga mu 2023, we yari yasezereye kabuhariwe Corentin Denolly waryegukanye inshuro eshatu ndetse akaba yari ku mwanya wa gatatu mu bakinnyi bakomeye.
Houkes witabiriye Rwanda Open M25 ku nshuro ya mbere mu 2024, ndetse mu cyumweru cya mbere cy’irushanwa ry’uyu mwaka akaba yari yaviriyemo muri ¼, yatsinze iseti ya mbere ku manota 6-3.
Dlimi yamuhindukanye mu iseti ya kabiri, ayitsinda ku manota 6-3, ibyatumye hitabazwa iseti ya gatatu Max Houkes yatsinze kuri 6-1.
Kwegukana iri rushanwa byabaye kwisubiza ikuzo kuri uyu Muholandi wagowe no kuritwara mu byumweru bitatu yarikinnye kuva mu 2024. Kuri iyi nshuro yatahanye amanota 25 n’igihembo cya 4.612$ (hafi miliyoni 6,7 Frw).
Icyumweru cya kabiri cya Rwanda Open M25 y’uyu mwaka cyarimo Abanyarwanda batatu ari bo Ishimwe Claude, Niyigena Étienne na Manzi Rwamucyo David, ariko bose basezerewe muri 1/16.
Inkuru bifitanye isano: Homberg na Van Der Meerschen begukanye ‘Rwanda Open M25’ mu bakina ari babiri



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!