Verstappen yegukanye isiganwa nyuma yo kurisubukura mu gace ka Kane hashize iminota 40, kuko ku gace ka gatatu isiganwa ryahagaze kubera imvura nyishi yaguye ahari hari kubera imikino. Ibi byagize ingaruka kuri mugenzi we Carlos Sainz wa Ferrari kuko yahise acika intege.
Benshi batangiye gukeka ko ashobora gutakaza umwanya wa mbere ku rwego rw’’isi nyuma yo kubura amanota menshi mu isiganwa ryabereye muri Singapore. Verstappen yitwaye neza kuri iyi nshuro abasha kubona amanota 25, bituma agira amanota 341 muri rusange.
Charles Leclerc uza ku mwanya wa kabiri afite amanota 237, ibintu bituma atatwara isiganwa n’iyo yabona andi manota yose asigaye. Verstappen yegukanye isiganwa habura andi masiganwa atatu ngo shampiyona y’isi muri Formula 1 irangire.
Uyu mugabo muri uyu mwaka, yegukanye amasiganwa 11 harimo n’andi masiganwa atanu yikurikiranya yatsinze mbere yo kuza ku mwanya wa karindwi muri Singapore. Ibi byamuhaga amahirwe yo kwegukana umwanya wa mbere kw’isi.
Nyuma yo kwegukana isiganwa, Verstappen yabwiye itangazamakuru ko nubwo atwaye iri siganwa agishaka gukora ibindi birenzeho, harimo no kuritwara inshuro nyinshi zirenze izo amaze kuritwara.
Ati “Sinavuga ko hari ikintu gikomeye nkoze, ahubwo izi ni intangiriro nziza zo kugera ku bindi birenze. Ndashaka gukora birushijeho. Iki ni igikombe cyanjye cya kabiri, ariko no mu myaka izaza nabwo ndagishaka kuko ayo mateka yo kugitwara kenshi ntabwo ari njye uyafite.”
Max Verstappen yatwaye isiganwa nyuma yo kuza ku mwanya wa mbere akoresheje amasaha atatu, umunota umwe n’amasegonda 44. Yasizeho amasegonda 27 mugenzi we Sergio Pérez bakinana muri Red Bull, Charles Leclerc wa Ferrari aza ku mwanya wa Gatatu.
Mugenzi we bahanganira ibikombe Lewis Hamilton ntabwo yahiriwe n’uyu mwaka w’imikino mu masiganwa kuko yagize ikibazo cyo gukoresha imodoka itagezweho. Kuri ubu yaje ku mwanya wa Gatanu.
Isiganwa Formula 1 rirakomereza muri Leta z’Unze Ubumwe za Amerika ku itariki ya 21 kugeza 23 Ukwakira 2022.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!