Verstappen yegukanye iri rushanwa nyuma yo kwinjira mu mukino atangiriye ku mwanya wa 14 kubera igihano yari yahawe kubera guhindura moteri.
Uyu mugabo yarangije isiganwa asize uwamukurikiye Sergio Perez bakinana amasegonda 17.8 naho Carlos Sainz wa Ferrari aza ku mwanya wa gatatu.
Verstappen yatwaye isiganwa ku buryo bwamworoheye kubera ko mugenzi we Lewis Hamilton byari byitezwe ko aza guhangana na we yavuyemo amaze kuzenguruka agace kamwe gusa kubera impanuka yakoze.
Impanuka ya Hamilton yaje nyuma yo kugonga mugenzi we Fernando Alonso we waje gukomeza isiganwa kubera ko nta kibazo imodoka ye yigeze igira.
Mbere y’umukino Hamilton ukinira ikipe ya Mercedes Benz, yatangaje ko impamvu ziri gutuma atitwara neza mu marushanwa ari uko ari gukoresha imodoka zitagezweho ariko mu marushanwa ataha akaba azakoresha imodoka nshya akaba ari bwo azereka byinshi abakunzi be.
Max Verstappen yegukanye iri siganwa ari nawe wari ufite iryabanje ryabereye muri Hungary. Naho Lewis Hamilton wavuye mu irushanwa yari yaje ku mwanya wa kabiri. Irindi siganwa riteganyijwe tariki ya 2 kugera 4 Nzeri 2022.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!