00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Rwego yakiriye abakinnyi bitwaye neza muri ‘Africa Aquatics Zone III Championships’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 November 2025 saa 11:14
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yakiriye abakinnyi bahagarariye u Rwanda mu mikino ya "Africa Aquatics Zone III Championships", aho begukanye imidali itatu irimo ibiri ya Feza n’umwe w’Umuringa.

Iyi mikino yabereye i Nairobi muri Kenya kuva tariki ya 16 kugeza ku ya 19 Ukwakira 2025, yitabiriwe n’abakinnyi 13 b’Abanyarwanda.

Ku wa Gatanu, tariki ya 31 Ukwakira 2025, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yahuye na bo abashimira ku musaruro mwiza babonye, anabashishikariza gukomeza gukora cyane bakazagera ku duhigo dutandukanye.

Minisitiri Rwego yashimiye buri mukinnyi, abibutsa ko Minisiteri ya Siporo izakomeza kubashyigikira no kubaba hafi mu rugendo rwabo rwo gukina kugira ngo na bo baheshe u Rwanda ishema.

Yabibukije ko batagomba gupfusha ubusa amahirwe bahabwa, ahubwo ko bakwiye gukora cyane no gutekereza byagutse kugira ngo babashe kugera kuri byinshi bifuza.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda (Rwanda Aquatics Federation), Munyana Cynthia, na we yashimiye Minisiteri ya Siporo uburyo ikomeza kubaba hafi mu bikorwa bitandukanye.

Muri iri rushanwa ryabereye muri Kenya, ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rwari ruhagarariwe n’abakinnyi benshi (13) mu irushanwa ryo koga ryabereye hanze y’igihugu.

Imidali u Rwanda rwegukanye irimo uwa Feza wegukanywe na Axela Marita Echessah wabaye uwa kabiri mu bakobwa boze metero 50 muri “Butterfly” [koga bunyugunyugu], aho yakoresheje amasegonda 32,83 ndetse ni byo bihe byiza yagize muri iki cyiciro kuva atangiye koga.

Hari kandi uwa Feza na wo watwawe na Axela Marita Echessah mu koga metero 200 muri “Individual Medley”, aho yakoresheje iminota ibiri, amasegonda 57 n’ibice 62. Ibi bihe akaba ari we wa mbere ubigize mu bakinnyi bo mu Rwanda.

Umudali wa gatatu ni uw’Umuringa wegukanywe na Kean Sheja Murenzi wabaye uwa gatatu mu koga metero 800 “freestyle”, akoresheje iminota 10, amasegonda 36 n’ibice 90, ndetse nta wundi mukinnyi wigeze ukoresha ibihe bito gutyo mu Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, aganiriza abakinnyi bahagarariye u Rwanda mu mikino ya ‘Africa Aquatics Zone III Championships’
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, Munyana Cynthia, yashimiye Minisiteri ya Siporo uburyo ikomeza kubaba hafi
Minisitiri Rwego yashimiye aba bakinnyi, ababwira ko bakwiye gukora cyane byisumbuyeho kugira ngo bazagere ku duhigo dutandukanye
Mu mikino iheruka kubera muri Kenya, u Rwanda rwari ruhagarariwe n'abakinnyi 13

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages