Iyi shampiyona yahurije hamwe ibihugu 13 birimo u Rwanda aho intego ari ugushaka ukubona abakinnyi bazahagararira umugabane wa Afurika mu mikino Olimpike izabera i Paris mu Bufaransa mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2024.
Ni imikino yakinwe mu byiciro bine mu bakiri bato n’abakuru birimo “Ribbon, Hoop, Clubs na Balls” bisanzwe bimenyerewe muri uyu mukino aho abakinnyi bakinaga ku giti cyabo ndetse bakanakinira mu makipe.
Ubwo yafunguraga ino mikino ku mugaragaro, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’imikino Zephanie Niyonkuru yashimiye impuzamashyirahamwe y’uyu mukino ku isi yahaye icyizere u Rwanda ngo rwakire ino mikino, aho kuri we asanga imikino ari ikintu cy’ingenzi mu bijyanye na dipolomasi, ubucuti ndetse n’iterambere ry’igihugu.
Ku ruhande rw’Ishyirahamwe ry’uyu mukino ku isi, Perezida waryo wari witabiriye uyu muhango Morinari Watanabe, yashimye u Rwanda rwakiriye irushanwa ry’uyu mwaka aho yagize ati:“ Turi hano mu Rwanda kubwa Gymnastique kuko kino gihugu gifite ubushake bwo kwakira ibikorwa bya siporo haba muri Afurika ndetse no ku isi.”
Perezida w’uno mukino ku mugabane wa Afurika Dr Ehab Esawy, na we wari muri BK Arena yashimye Morinari Watabe ku nkunga batewe ngo ino mikino igende neza, anashimangira ko ari igihe cyo kwishimira Gymnastique mu Rwanda.
Mu mikino yakinwe kuri uyu wa kane, Afurika y’epfo yaje kuza ku mwanya wa mbere aho yatwaye umudari wa zahabu, igihugu cya Afurika y’epfo gitwara umudari wa Feza mu gihe Tuniziya yaje gucyura umwanya wa gatatu n’umudari wa Bronze.
Mu bakina ku giti cyabo Aliaa Saleh wo mu Misiri yaje ku mwanya wa mbere, Lula Gomezao wo muri Angola aza ku mwanya wa kabiri na ho Habiba Marzouk na we wo mu Misiri yaje ku mwanya wa gatatu.
Imikino ikaba iri bukomeze kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Mata 2024 aho abari bwitware neza bazabona itike yo gukina imikino Olimpike izabera i Paris mu Bufaransa.
Amafoto: Remy Moses
Video: Confiance



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!