Uyu mukino watangiye ibihugu byombi byugarira bidasanzwe aho igitego cya mbere cyatsinzwe na Misiri ku munota wa kabiri n’amanota 37, ikindi kijyamo munota wa gatanu n’amasegonda 56 mbere y’uko na Tunisia itangira gutsinda.
Misiri yakomeje kugenda irusha Tunisia umunota ku munota, amakipe yombi ajya kuruhuka ari ibitego 17-10.
Tunisia ifite ibikombe byinshi (10) by’iri rushanwa, yakomeje kugorwa no mu gice cya kabiri, umukino urangira itsinzwe ibitego 37-24.
Misiri yari ifite irushanwa riheruka, yegukanye Igikombe cya Afurika cya 2026, inganya ibikombe 10 na Tunisia mu gihe ibindi bikombe birindwi byatwawe na Algeria.
Uyu mukino w’umwanya wa nyuma wabanjirijwe n’uwo guhatanira umwanya wa gatatu wegukanywe na Cap-Vert nyuma yo gutsinda Algeria ibitego 29-23.
Angola yasoreje ku mwanya wa gatanu itsinze Nigeria ibitego 25-20, Maroc yegukana umwanya wa karindwi itsinze Guinea kuri penaliti 5-4 nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije ibitego 33-33.
Mu cyiciro cy’amakipe yahataniraga igikombe cya Perezida "President Cup", kuva ku mwanya wa cyenda kugeza ku wa 16, ari naho u Rwanda rwari ruherereye kuko rutabashije kurenga amatsinda, Gabon ni yo yacyegukanye itsinze Cameroun.
U Rwanda rwahataniraga umwanya wa 11, rwaje gusoza ku mwanya wa 12 nyuma yo gutsindwa na Congo Brazzaville ibitego 30-28 mu mukino wabaye ku wa Gatanu.
Bénin yasoje ku mwanya wa 13 nyuma yo gutsinda Zambia, Kenya iba iya 15 nyuma yo gutsinda Uganda yasoje ku mwanya wa nyuma.
Ibihugu bitanu bya mbere muri iri rushanwa byabonye itike yo kuzitabira Igikombe cy’Isi cya 2027 kizabera mu Budage, tariki 13-31 Mutarama.
Ikipe y’irushanwa igizwe n’umunyezamu Mohamed Aly (Misiri), Ahmed Nafea (Algeria), Ahmed Hichem (Misiri), Bilel Abdelli (Tunisia), Yahia Omar (Misiri), Mohamed Emad (Misiri) na Islem Jbeli wa Tunisia.
Umukinnyi w’irushanwa yabaye Yahia Omar wa Misiri na ho umukinnyi watsinze ibitego byinshi aba Felix Kambundu wa Zambia watsinze ibitego 49.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!