Aya marushanwa yabereye mu Burengerazuba, yahuje abakinnyi bo mu Turere twa Rubavu, Nyamasheke, Nyabihu, Ngororero na Rutsiro. Ni nyuma y’amezi abiri habaye icyiciro kibanza cyabereye i Nyagatare mu Ukuboza.
Mporayonzi David yabaye uwa mbere mu gusiganwa metero 1500 mu bagabo aho yakoresheje iminota itanu, amasegonda 22 n’ibice 42. Yatsinze kandi no muri metero 800 nyuma yo gukoresha iminota ibiri, amasegonda 37 n’ibice 95.
Muri metero 400 hatsinze Ishimwe Fabrice wo muri Nyabihu nyuma yo gukoresha umunota umwe, amasegonda arindwi n’ibice 61.
Imanizabayo Jean Pierre w’i Nyabihu yabaye uwa mbere mu gusiganwa metero 100, akoresheje amasegonda 14 n’ibice 99 naho mugenzi we, Imanizabayo Jean Pierre, aba uwa mbere muri metero 200 akoresheje amasegonda 28.
Mu bagore, Ingabire Josephine wo mu Karere ka Nyabihu ni we watsinze muri metero 100 akoresheje amasegonda 18 n’ibice 33. Yatsinze kandi no muri metero 200 akoresheje amasegonda 36 n’ibice bibiri.
Mukashyaka Chanceline w’i Rubavu ni we wabaye uwa mbere muri metero 400 nyuma yo gukoresha iminota ibiri, amasegonda 32 n’ibice 82.
Uretse gusiganwa ku maguru, abakinnyi barushanyijwe kandi no mu gutera umuhunda (javelin), uwa mbere mu bagabo aba Manirakiza Anastase wo muri Nyabihu wawuteye muri metero 35 mu gihe mu bagore hatsinze Twambazimana Jacqueline wo muri Ngororero, we wawuteye muri metero 20,23.
Mu gutera intosho (poids), Sindizere Théophile wo mu Karere ka Ngororero yayiteye muri metero 8,61 naho Mukarukundo Angelique ayitera muri 8,59.
Uwabaye uwa mbere mu gutera ingasire (disque) ni Dusabamahoro Melani wo muri Ngororero, aho yayiteye muri metero 21,7 naho Nyiraneza Tegeri wo muri Nyabihu ayitera muri metero 14,75.
Mu bakina bicaye, Kubwimana Ange Félix wo mu Ngororero yabaye uwa mbere mu gutera umuhunda, aho yawuteye muri 21,2 mu gihe Hakizimana Blandine yawuteye muri metero 11,07.
Mu gutera intosho hatsinze Habyarimana Emmanuel w’i Nyamasheke aho yayiteye muri metero 6,16 na Hakizimana Blandine wo muri Ngororero, we wayiteye muri metero 4,92.
Habyarimana Emmanuel ni we watsinze kandi mu gutera ingasire, ayitera muri metero 12,96 naho Hakizimana Blandine ayitera muri metero 4,7.
Muri iyi mikino, buri ntara ikina ukwayo, aba mbere muri buri karere bakazahurira mu mikino ya nyuma izabera i Kigali muri Nzeri 2022. Ibi bikaba byarakozwe mu rwego rwo korohereza abanyamuryango kwitabira amarushanwa.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!