Ubwo abasiganwaga bahaguruka i Rubavu mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu byamenyekanye ko Jay Robert Thompson wari uwa mbere ku rutonde rusange yarwaye, mugenzi we bakinana muri MTN Qhubeka, Meintjes Louis aba uwa mbere kuva Rubavu-Kinigi atwara n’umwanya wa mbere nyuma y’umunsi wa gatatu.
Meintjes Louis w’imyaka 21 niwe mukinnyi wa kabiri ku Isi mu gusiganwa ku magare mu batarengeje imyaka 23. Yakoresheje isaha imwe iminota 52 n’amasegonda 54 kuva i Rubavu kugera i Karongi ku ntera ya Km 69,4.
Nyuma yo gutwara umwanya wa mbere, Meintjes yavuze ko wari umunsi ugoye aho abakina bari begeranye kuva batangiye kugera ku murongo [mu Kinigi mu karere ka Musanze].
Yagize ati "Imbaraga zo gutsinda turazikesha ikipe ikina neza, twashyize hamwe ahantu hari hakomeye."
Meintjes avuga ko nijoro aribwo Thompson wari uwa mbere yarwaye bituma ava mu irushanwa ariko bikaba ntacyo bizahungabanya nk’ ikipe.
Yagize ati "Kuba Thompson atakibonetse ntabwo biduhangayikishije kuko dufite ikipe ikomeye, ikinira hamwe."
Umunya Erithrea Eyob Metkel yabaye uwa kabiri banganya ibihe, agumana igihembo gitangwa na COGEBANQUE cy’umukinnyi witwaye neza ahazamuka. Ni umunsi wa gatatu ukurikirana Metkel atwara iki gihembo.
Nsengiyumva Jean Bosco ukinira Rwanda Karisimbi yaje ku mwanya wa 8 asizwe amasegonda 15 akurikirwa na Ndayisenga Valens wari wabaye uwa mbere kuva i Rwamagana-Musanze, wabaye uwa 15 asizwe umunota n’amasegonda 3.
Minisitiri w’umuco na siporo mu Rwanda, Mitali Protais yakurikiranye abasiganwa kuva i Rubavu kugera mu Kinigi, avuga ko uko imyaka igenda iza Tour du Rwanda irushaho gutegurwa neza ndetse n’ubwitabire bw’abafana ku mihanda bukaba bushimishije.
Yagize ati "Tour du Rwanda iri kurushaho kuzamura isura y’igihugu kandi nicyo kiguzi gikomeye cy’iri rushanwa, ni umwanya wo kwerekana uburanga bw’igihugu n’ ishoramari nk’umwanya wo kwamamaza."
Ku munsi wa gatatu na prologue, Meintjes Louis ukinira MTN Qhubeka ni we wa mbere akoresheje amasaha 9 iminota 16 n’amasegonda 32. Eyob Metkel wa AS BE CO ni uwa kabiri asizwe amasegonda 8 mu gihe Umunyafurika y’Epfo ,Girdlestone Dylan ari ku mwanya wa 3.
Umunyarwanda uri imbere ni Nsengiyumva Jean Bosco wasizwe iminota 2 n’amasegonda 38, Hadi Janvier ni uwa 9, Bizumuremyi Joseph uwa 10, ku mwanya wa 11 ni Niyonshuti Adrien naho Ndayisenga Valesn ni uwa 14.
Kuri uyu wa Kane abasiganwa barahaguruka i Musanze saa tatu za mu gitondo banyure Mukamira na Kabaya [mu karere ka Ngororero] basoreze mu mujyi wa Muhanga, urugendo rwa Km 128. Ni agace k’imisozi gafite ubutumburuke bugera kuri m 2458.



















TANGA IGITEKEREZO