Ku wa Kabiri, tariki 31 Mutarama, kuri Stade ya Bugesera hasorejwe imikino y'Igisirikare cy'u Rwanda yatangiye tariki 7 Ukuboza 2022. Abasirikare barinda umutekano w'abayobozi bakuru b'igihugu begukanye intsinzi mu mupira w'amaguru ari na wo mukino wapfundikiye indi yose.
Abasirikare barinda abayobozi bakuru b’Igihugu (Republican Guard) bageze ku mukino wa nyuma basezereye Abasirikare bakoresha ibimodoka bya Gisirikare (Mechanized Infantry) mu gihe Abasirikare bo mu mutwe udasanzwe (Special Operation Forces) basezereye Ishuri rya Nasho kuri penaliti muri ½.
Ni umukino wari uteganyijwe gutangira saa Saba z'amanywa ariko utinda ho gato bitewe n'abayobozi bakuru b'ingabo bategerejwe iminota 40 ari nabwo umukino watangiraga.
Ni umukino wari urimo ishyaka ryinshi ku mpande zombi ndetse amakipe yakinaga umukino ufunguye.
Abasirikare barinda abayobozi bakuru b'igihugu bafunguye amazamu ku munota wa gatanu gusa, ku gitego cyatsinzwe na Mutabazi Jean Claude, bongeramo icya kabiri cy'intsinzi ku munota wa 30 gitsinzwe na Bizimana Théoneste. Ni mu gihe igitego cy’impozamarira ku ruhande rwa Special Operation Forces cyinjijwe na Musengo Jean Baptiste ku munota wa 48.
Abitabiriye uyu mukino bo mu ngeri zitandukanye bagize amahirwe yo guhura n'ingabo z'igihugu zibasangiza ibyishimo, guhura n'abayobozi batandukanye babaha impanuro ari na ko abakinnyi banyuranye bahembewe uburyo bitwaye neza.
Uretse abatsinze mu mupira w'amaguru, hahembwe kandi n'abasirikare bahize abandi mu yindi mikino irimo Volleyball, Basketball, Handball, Netball, Imikino Ngororamubiri no kurasa.
IGIHE yagukusanyirije amwe mu mafoto y'ingenzi yaranze uyu munsi w'imbonekarimwe.
Ndagijimana Pierre wa Republican Guard yinjirana mu kibuga na bagenzi beAbakinnyi ba Republican Guard babanje kunanura imitsi mbere yo gutangira umukinoAbakinnyi ba Republican Guard bishimira igitego cya mbere cyatsinzwe na Mutabazi Jean ClaudeRepublican Guard yishimiye igitego, abakinnyi bayo berekana umupira wanditseho amazina 'Bin Ahmed', Perezida w'Ikipe ya Republican GuardSecond Lieutenant, Ian Kagame, umuhungu wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yari yaje kureba uyu mukinoMinisitiri w'Ingabo, Major General Albert Murasira, ni we wari umushyitsi mukuruUmugaba mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Jean Bosco Kazura, na we yari yaje mu isozwa ry'imikino y'Igisirikare cy'u RwandaNi umukino wari urimo ishyaka ryinshiKu ishoti rikomeye cyane, Bizimana Théoneste wa Republican Guard yabonye igitego cya kabiriUmunyezamu Hakizimana Diogene yananiwe gufata umupira watewe na Bizimana TheonesteBizimana yishimira igitego cya kabiri cya Republican GuardAbakinnyi ba Republican Guard bahise basanga Bizimana bafatanya kwishimira igitegoNdagijimana Pierre wa Republican Guard ahagurutsa abafanaIbyishimo byari byoseUko igitego cyajyagamo itsinda ryari ryicaye aha ryahoberanaga mu byishimo byinshiN'abagore bagaragazaga amarangamutima yabo nyuma y'uko ikipe yabo yari imaze kureba mu izamuNyuma y'uko Musengo Jean Baptiste atsinze impozamarira ya Special Operation Forces, abasore bayo bafashe umupira bwangu bajya kuwutereka mu kibuga hagati ngo bashake ibindi bitegoNkundamatch w'i Kirinda, umufana ukomeye wa Rayon Sports yabanje gufana Special Forces, itsinzwe, umukino urangiye yishimana na Republican GuardGasheja Desire wa RG ahanganiye umupira na Benoni Pacifique mu gice cya kabiriMu minota ya nyuma, buri uko umupira warengaga, Umutoza wa Special Operation Forces yawugaruraga bwangu ngo arebe ko ikipe ye yakwishyuraUmutoza wa Republican Guard, Enzo, atanga amabwiriza ku bakinnyi beUmunyezamu wa Special Forces, Hakizimana Diogene afata umupira nyuma yo gusimbukaUmujyanama wa Perezida Kagame mu by'Umutekano, Gen James Kabarebe yari kuri Stade ya Bugesera yihera ijisho ibirori byahaberagaLt Gen Jean Jacques Mupenzi, Umugaba w'Ingabo zirwanira mu kirere na we yari ahariUbwo umusifuzi Ngabonziza Jean Paul yahuhaga mu ifirimbi arangiza umukino, abakinnyi b'abasimbura n'abatoza ba Republican Guard biroshye mu kibuga bishimira intsinziByari ibyishimo bidasanzwe kuri boRutahizamu Ndagijimana Peter wa Republican Guard yishimira intsinzi nyuma y'umukinoUmunyezamu wa Republican Guard mu byishimo nyuma y'umukinoUmutoza wa Republican Guard yishimira ko batwaye igikombeAbasirikare bo muri Republican Guard bishima mu buryo budasanzweBatangiye guterera abakinnyi mu bicuN'umutoza bahise bamuterera hejuruWari umunsi udasanzwe kuri Republican GuardBatangiye guca imbere y'abayobozi bakuru b'ingabo bari bicaye mu myanya y'icyubahiro babereka ko umunsi ari uwa Republican GuardMukasakindi Claudette wamamaye mu gusiganwa ku maguru, ari mu bahembwe babaye aba mbere muri iyi mikino ya GisirikareMajor General (Rtd) Ambasaderi Frank Mugambage ari mu batanze ibihemboMayor wa Bugesera, Richard Mutabazi na we ari mu batanze ibihemboUmujyanama wa Perezida Kagame mu by'Umutekano, Gen James Kabarebe ni we wahembye abitwaye neza mu mutwe w'abarida umukuru w'igihuguUmujyanama wa Perezida Kagame mu by'Umutekano, Gen James Kabarebe ubwo yatambukaga asubira mu byicaroSecond Lieutenant, Ian Kagame, yari yishimye nyuma y'uko Umutwe w'abarinda abayobozi bakuru b'igihugu na we abarizwamo utwaye igikombe mu mupira w'amaguruUmugaba mukuru w'Ingabo, Gen Jean Bosco Kazura, yashyikirije ibihembo abitwaye nezaMinisitiri w'Urubyiruko n'Umuco,Mbabazi Rose Mary, yambitse imidali abitwaye nezaMinisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Mbabazi Rose Mary, yahembye abitwaye neza muri VolleyballPerezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier, na we ari mu bitabiriye ibi birori anatanga ibihembo ku bitwaye nezaUmugaba mukuru w'Ingabo, Gen Jean Bosco Kazura (inyuma), Umujyanama wa Perezida Kagame mu by'Umutekano, Gen James Kabarebe (imbere) na Perezida wa FERWAFA (hagati) batambuka imbere guhemba abitwaye neza mu cyiciro cy'umupira w'amaguruUmujyanama wa Perezida Kagame mu by'Umutekano, Gen James Kabarebe aganira n'Umugaba mukuru w'Ingabo, Gen Jean Bosco KazuraUmugaba mukuru w’Ingabo, Gen Jean Bosco Kazura, aganira na Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo OlivierPerezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier, yahaye impano y'umupira Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’Umutekano, Gen James KabarebePerezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier, yahaye impano y'umupira Minisitiri w'Ingabo, Maj Gen Albert MurasiraPerezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier yahaye impano y'umupira Umugaba mukuru w'Ingabo, Gen Jean Bosco KazuraAbayobozi bakuru mu Gisirikare bambitse imidali abakinnyi ba Special Operation ForcesPerezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier, yakoze mu ntoki Umutoza wa Republican Guard nyuma yo kwegukana igikombe mu cyiciro cy'umupira w'amaguruUmugaba mukuru w’Ingabo, Gen Jean Bosco Kazura yakoze mu ntoki Umutoza wa Republican Guard nyuma yo kwegukana igikombe mu cyiciro cy’umupira w’amaguruMinisitiri w'Ingabo, Major General Albert Murasira, ni we washyikirije igikombe Republican Guard yakegukanye intsinze Special Operation Forces ibitego 2-1Abayobozi batandukanye bafashe ifoto y'urwibutso na Republican Guard yegukanye igikombe mu mupira w'amaguruUmugaba mukuru w'Ingabo, Gen Jean Bosco Kazura ageza ijambo ku bitabiriye ibi biroriMinisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Mbabazi Rose Mary, ageza ijambo rye ku bitabiriye ibi birori byo gusoza imikino y'Igisirikare cy'u RwandaMinisitiri w'Ingabo, Major General Albert Murasira, ari na we wari umushyitsi mukuru, ageza ijambo nyamukuru ku bitabiriye isozwa ry'Imikino y'Igisirikare cy'u RwandaPerezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier hamwe n'umuhanzi Nemeye Platini ubwo ibi birori byari bihumujeUmunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry, na we yari muri ibi birori
Ibitekerezo 0