00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mulisa Jimmy yagizwe ‘Brand Ambassador’ wa Ruhago y’Abafite Ubumuga

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 6 April 2024 saa 04:21
Yasuwe :

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Mulisa Jimmy, usanzwe ari n’umutoza wungirije mu Ikipe y’Igihugu Amavubi yagizwe ‘Brand Ambassador’ wa Ruhago y’Abafite Ubumuga (Amputee Football).

Muri Nyakanga 2023, ni bwo Ishyirahamwe rya Ruhago y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (RAFA) ryatangiye kugirana imikoranire n’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) hagamijwe guteza imbere siporo y’abafite ubumuga.

Ni muri urwo rwego FERWAFA yemeye ko hari abakinnyi bagomba kujya bafasha iyi mikino kumenyekana ku Isi cyane ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byo muri Afurika bifite amakipe akomeye muri Amputee Football.

Ku nshuro ya mbere haganirijwe bamwe mu basanzwe bakina harimo Haruna Niyonzima ukinira Al Ta’awon yo muri Libya ndetse na Rwatubyaye Abdul wa KF Shkupi yo muri Macedonia.

Nyuma y’aba bombi bitagenze neza, inzego zombi zarakoranye zigirana ibiganiro na Mulisa Jimmy usanzwe ari umutoza wungirije mu Ikipe y’Igihugu ndetse akaba n’umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rwagize.

Uyu mukinnyi azagira uruhare mu kuzamura abana bakiri bato bakina ruhago y’abafite ubumuga, kwitabira imikino itandukanye itegura ndetse akanayimenyekanisha mu buryo ubwo aribwo bwose.

Mulisa yabaye umukinnyi wa APR FC, Ikipe y’Igihugu Amavubi kuva mu 2003 kugeza 2009. Amakipe yo hanze ya Afurika yakiniye harimo HAL Bengaluru yo mu Buhinde, KSK Beveren na A.F.C. Tubize yo mu Cyiciro cya mbere mu Bubiligi n’ayandi.

Mu kazi k’ubutoza yanyuze muri APR FC, Sunrise FC na AS Kigali ndetse akaba afite n’Irerero rya Umuri Foundation ryigisha umupira w’amaguru.

Mulisa Jimmy yagizwe ‘Brand Ambassador’ w'imikino ya Ruhago y’Abafite Ubumuga
Imikino ya Ruhago y’Abafite Ubumuga mu Rwanda iri gushyirwamo imbaraga
Mulisa Jimmyi yakiniye amakipe akomeye mu Rwanda ndetse aba n'umutoza wungirije w'Amavubi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages