Muri iyi mikino yatangiye mu gitondo, hari hitabiriye amakipe atanu ahataniye Igikombe cya Shampiyona ndetse n’andi ane ahataniye imyanya mu bagabo. Mu bagore, amakipe ahataniye igikombe yari atanu, naho ahataniye imyanya ari arindwi.
Mu bagabo, Karongi yegukanye Igikombe cya Shampiyona nyuma yo kwitwara neza mu mikino yahuyemo na Rulindo ku manota 26-20 ndetse na Rutsiro ku manota 26-21, mu gihe yatsinzwe na Musanze amanota 25-22.
Rutsiro yabaye iya kabiri, ikurikirwa na Musanze, Gisagara ndetse na Rulindo. Guhera ku mwanya wa gatandatu kugeza ku wa 10 harimo Kirehe, Nyagatare, Gasabo, Kayonza na Rubavu.
Mu guhatanira imyanya, Nyagatare yatsinze Gasabo amanota 25-21, Gasabo itsinda Kirehe amanota 31-18 mu gihe Nyagatare yatsinze Kirehe 28-23.
Mu bagore, igikombe cyegukanywe na Musanze yatsinze imikino yahuyemo na Rubavu ku manota 32-13, Nyamasheke ku manota 24-18, Kirehe ku manota 28-16 ndetse na Gicumbi ku manota 31-25.
Ikipe yabaye iya kabiri ni Nyamasheke, ikurikirwa na Kirehe, Gicumbi na Rubavu. Indi myanya yakurikiyeho irimo Bugesera, Kayonza, Muhanga, Ngoma na Nyanza.
Kapiteni wa Musanze, Mahoro Martienne, yavuze ko bashimishijwe no kwegukana iki gikombe ndetse babikesha gukorera hamwe nk’ikipe.
Ati “Turishimye cyane kuko twatwaye igikombe, icyo twarushije abandi ni ugushyira hamwe nk’ikipe. Iyo mushyize hamwe ntakibananira. Turashimira abayobozi badushyigikiye uhereye ku batoza kugera ku buyobozi bw’Akarere budutera inkunga.”
Murema Jean Baptiste uyobora NPC Rwanda, yavuze ko uyu mwaka w'imikino ubasigiye byinshi batari bazi birimo no kuba hari abakinnyi benshi bashobora gukina Sitball.
Ati “Uyu mwaka navuga ko hari ibintu bibiri twabonye. Icya mbere ni uko twafashe umwanzuro ko abakinnyi bakina Sitting Volleyball bava muri Sitball. Twacyekaga ko hazababo ikibazo cy'uko umukino wasubira inyuma kubera ko amakipe menshi azabura abakinnyi ariko twatunguwe n'uko uturere twakoze ibishoboka byose amakipe akongera akagaruka kandi abakinnyi bakaboneka. Ikindi ni uko amakipe yose yazamuye urwego."
Ku bijyanye n’imbogamizi ziri muri uyu mukino, Murema yavuze ko ubushobozi bw’amakipe bukiri hasi, ariko bagiye gukomeza kuganira n’inzego z’uturere ngo ziyongerere amikoro.
Ati "Imbogamizi ya mbere ni ubushobozi buke ku makipe y'uturere, hari amakipe amwe atarashoje wababaza impamvu bakakubwira ko ari ubushobozi buke. Ingamba twafashe rero ni ukongera kuganira n'ubuyobozi bw’ayo makipe tukareba ko bajya batangira Shampiyona bakanayisoza."
Hejuru y’ibi, hiyongeraho ko hari uturere twabaga twemeye kwakira imikino y’agace runaka, ariko hakabaho imbogamizi y’ibikorwaremezo birimo ibibuga n’aho gucumbikira abakinnyi.
Mu 2022, Shampiyona ya Sitball yari yatwawe na Gasabo mu bagabo ndetse na Musanze mu bagore.











Ibitekerezo 0