Mu 2014, Ndayisenga Valens wari ufite imyaka 19 yari yabaye uwa mbere basiganwa umuntu ku giti (course contre la montre individuel) bahagurutse Nyanza ya Kicukiro baca Kanzenze bagaruka i Nyanza bakoze urugendo rwa Km 26.
Kuri uyu wa Gatandatu nibwo hakinwa umunsi wa mbere wa shampiyona yo gusiganwa ku magare mu Bugesera, abasiganwa barahaguruka i Nyamata banyure Ramiro bagaruke i Nyamata bakoze urugendo rwa Km 39 naho ab’ingimbi bave Nyamata bace Biryogo basoreze i Nyamata, Km 25.
Muri iri siganwa hategerjwe kureba aho buri mukinnyi yerekana ubuhanga bwe cyane kuri Hadi Janvier wegukanye ku nshuro ebyiri zikurikirana agace kabanza ka Tour du Rwanda mu 2013 na 2014 na Ndayisenga Valens wamukurikiye mu 2014.
Iri siganwa riratangira saa munani ryitabirwe n’abakinnyi 54 bo mu makipe atandatu agize Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda, FERWACY.
Abakinnyi b’Abanyarwanda bose bakina hanze baragarutse mu Rwanda guhatanira iri kamba barimo Niyonshuti Adrien ukinira MTN Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo na Ndayisenga Valens witorezaga mu kigo cy’Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare ku Isi mu Busuwisi bakinira Les Amis Sportifs b’i Rwamagana.
Abakinnyi batatu ba Benediction y’ i Rubavu Hadi Janvier, Hakuzimana Camera, na Nsengimana Jean Bosco bitorezaga mu kigo cy’imyitozo cy’Abanyamerika kiri mu Buholandi bageze mu Rwanda kuwa Kabiri.
Muri iyi myitozo bari kumwe na Biziyaremye Joseph wa Cine Elmay uzaba afatanya na Habiyambere Nicodeme na Rukundo Hassan bari barahagaritse gusiganwa.
Iyi shampiyona ntigaragaramo Uwizeyimana Bonaventure wegukanye umwanya wa mbere ku munsi wa gatandatu wa La Tropicale Amissa Bongo muri Gabon mu 2014, yakoze impanuka muri Mata bari mu myitozo y’ikipe y’igihugu.
Ruhumuriza Abraham wari wakiniye Cine Elmay mu 2014 yasubiye muri Cycling Club for All y’i Huye yakiniraga mbere.
Ku Cyumweru, abasiganwa bazakinira mu makipe yabo bahaguruke i Kigali bajye i Huye ku ntera ya Km 120.
Mu 2014 bari bahagurutse i Huye basoreza kuri stade ya Kigal,i Ndayisenga Valens waje gutwara Tour du Rwanda yari uwa mbere.
Ku makipe, hitezwe kwiyerekana Benediction y’i Rubavu izaba ifite abakinnyi 17 yabaye iya mbere mu myaka ibiri ishize.
Iri siganwa rya Kigali – Huye ni urugendo rw’umunsi wa kabiri muri Tour du Rwanda 2015 bazakina tariki ya 17 Ugushyingo.
Iyi shampiyona y’u Rwanda mu gusiganwa ku magare izakurikirwa n’isiganwa rizava i Nyamagabe rijya i Nyanza ryiswe Race for Culture rizakinwa tariki ya 11 Nyakanga 2015 ryabanjirijwe na Kivu Race yatwawe na Aleluya Joseph na Race to Remember ya Hadi Janvier.



















TANGA IGITEKEREZO