Iri siganwa rizatangirira Utrecht mu Buholandi bizaba ari ku nshuro ya munani Tour de France itangirira muri iki gihugu, nyuma ya Amsterdam mu 1954, Scheveningen 1973, Leiden 1978, Hertogenbosch 1996 na Rotterdam 2010. Uyu ni umuhigo ku gihugu kidahana imbibi n’u Bufaransa.
Ku nshuro ya mbere ikipe nyafurika (y’abirabura) irimo abakinnyi bo munsi y’ubutayu bwa Sahara harimo abanya Eritrea babiri bakinnye Tour du Rwanda, Daniel Teklehaimanot mu 2010, Merhawi Kudus mu 2013 n’Umunya Afurika y’Epfo Louis Meintjes mu 2013 bazitabira Tour de France.
Abasiganwa bazamara umunsi n’igice mu Bubiligi binjirire mu majyaruguru y’u Bufaransa hakinwa umunsi wa kane.
Tour de France ifite intera ya Km 3,344 nke kuri Km 3,644 km zakinwe mu 2014 bazasiganwa mu minsi 21. Kuri uyu wa Gatandatu bazatangira basiganwa umuntu ku giti (course contre la montre individuelle) ha Km 14 tariki ya 4 Nyakanga, ni ubwa mbere hazaba hakinwe intera ngufi kuva contre la montre itangiye gukinwa muri Tour de France mu 1947.
Urugendo rw’umunsi rugufi ni km 107 naho indende ni Km 221.
Nyuma yo gukora urugendo rw’umunsi wa 9 hazabaho akaruhuko nyuma ya tariki ya 12 bamaze gusiganwa ikipe ku ikipe, contre la montre par équipe.
Uzasimbura Umutaliyani Vincento Nibali waritwaye mu 2014 azahabwa ibihumbi 450 by’ama Euro azagabana n’ikipe ye.
Mu bahabwa amahirwe yo kwegukana iyi Tour de France harimo Umunya Espagne Alberto Contador waritwaye mu 2007 na 2009, Umwongereza Christopher Froome mu 2013, Umutaliyani Vincenzo Nibali waritwaye mu 2014 n’Umunya Colombia Nairo Quitana wabaye uwa kabiri mu 2013.
Ubwo bazaba basiganwa ku munsi wa 13 na 14 haziyongeramo Umunyamerika Lance Armstrong watwaye inshuro 7 zikurikirana Tour de France, uyu mugabo waje kwamburwa ibi bihembo kubera kunywa imiti yongera imbaraga azaba akusanya amafaranga yo gufasha.



















TANGA IGITEKEREZO