Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya gatanu, ryitabiriwe n’abakinnyi bagera ku 100 baturutse mu Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Niyigena Étienne yegukanye iri rushanwa mu bagabo babigize umwuga nyuma yo gutsinda Karenzi Bertin 6-4 na 6-2. Mu nshuro enye irushanwa ryari rimaze kubamo, yari yarakinnye umukino wa nyuma inshuro eshatu, ariko agatsindwa.
Yavuze ko yishimiye kwegukana iri rushanwa ndetse yari yararyiteguye ku buryo yabyiyumvagamo ko kuritwara bishoboka.
Yagize ati “Nararyiteguye ku buryo numvaga mfite ibyiyumviro byo kuzatirwara. Ndishimye cyane. Nari narabivuze ko maze igihe ntsindwa, uyu ari wo mwanya wo gutsinda.”
Muri ½, Niyigena yari yasezereye Hakizumwami amutsinze 6-4 na 6-3 naho Karenzi Bertin atsinda Ishaka 6-2 na 6-2.
Mu bagore babigize umwuga, hatsinze Ingabire Meghan kuri 6-2 na 6-1 ku mukino wa nyuma yari yahuriyemo na Umulisa Joselyne wegukanye iri rushanwa ubwo ryaherukaga kuba mu 2019.
Mu bagabo batabigize umwuga, Tom yatsinze Don 6-1 na 6-2 naho mu bakanyujijeho Bizima atsinda Byigero Alfred 6-2, 6-2.
Mu bafite ubumuga bakina bicaye mu tugare (Wheelchair Tennis), Ernest yatsinze Emmanuel amaseti 2-0 mu bagabo naho mu bakobwa Feza atsinda Yvonne amaseti 2-0.
Umuyobozi wa Cogebanque Tennis Open 2021, Kabeza Eric, yavuze ko iri rushanwa rifasha mu kumenya uko abakinnyi bo mu Rwanda bahagaze muri uyu mukino.
Ati “Iri rushanwa ridufasha ko yaba ababigize umwuga n’abatarabigize umwuga bamenya uko bahagaze muri Tennis kuko hari urutonde dukora.”
Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Guillaume, yashimiye abakinnyi barikinnye n’abakunzi ba Tennis baryitabiriye, abashishikariza gukoresha serivisi z’iyi Banki y’Ubucuruzi.
Ati “Ni iby’agaciro kuri Cogebanque guharanira ubuzima bwiza bw’abantu binyuze mu gutera inkunga Tennis na siporo muri rusange. Iri rushanwa ryagize uruhare rukomeye mu kuzamura ubuhanga bw’abakinnyi babigize umwuga n’abatarabigize umwuga kandi rinashimangira umubano wa Cogebanque n’abaryitabiriye.”
Yakomeje agira ati “Turashimira Cercle Sportif de Kigali kuri ubu bufatanye bw’ingenzi kandi tuzakomeza gukorana no mu minsi iri imbere. Ntabwo nasoza ntashishikarije abakinnyi ba Tennis n’abakunzi bayo gukoresha serivisi z’imari zitangwa na Cogebanque kuko ari ingenzi kandi ziboneka byoroshye.”
Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, yavuze ko impamvu bategura iri rushanwa ari ukugira ngo begere Abanyarwanda banabashishikarize gukora siporo kuko ari ingenzi.
Ati “Gutera inkunga amarushanwa nk’aya, tuba twifuriza Abanyarwanda barimo n’abakiliya ba Cogebanque kugira ubuzima bwiza. Nk’uko mubizi siporo ifasha umubiri kugira ubudahangarwa kandi ikongera ubusabane. Cogebanque irahari ku bwabo.”
Yavuze ko gutegura iri rushanwa bigaragaza kandi ubushake bwa Cogebanque mu guteza imbere umukino wa Tennis mu ngeri zose haba ku Banyarwanda n’abanyamahanga.
Ati “Niba iyi ari inshuro ya gatanu dukoze iri rushanwa, ntabwo twaba tutarabonye iterambere ryayo, ntitwifuze kuba twakomeza gukorana. Imyaka itanu yerekana urugendo tumaze gukora kandi tukaba twifuza ko abantu bakomeza kugira ubuzima bwiza haba mu mirimo isanzwe, ni yo mpamvu dutera intambwe tukabasanga hano. Umukiliya ufite ubuzima bwiza atanga umusaruro.”
“Tureba iterambere ry’uyu mukino, tukareba iterambere ry’abakinnyi, mwabonye ko harimo abamugaye, ababigize umwuga n’abatarabigize umwuga. Iyo tubonye hari umukinnyi ugiye guhagararira igihugu yarakinnye hano bidutera ishema. Ni benshi bitabiriye harimo n’abanyamahanga, no muri Cogebanque tubihuriza hamwe kuko yaba Umunyarwanda, umunyamahanga, yaba ufite ubumuga bose turabakira.”
Abitabiriye iri rushanwa ryari ryatangiye tariki ya 28 Ugushyingo 2021, bagejejweho gahunda zitandukanye za Cogebanque zirimo serivisi yo gufunguza konti zo kwizigamira, inguzanyo ya Mortgage ishobora kugufasha kubona inzu na Gisubizo Loan Express ishobora kugufasha kubona inguzanyo igera ku nshuro 15 z’umushahara wawe kimwe n’izindi umuntu yifuza.
Ukeneye izo serivisi agana ishami rya Cogebanque cyangwa umu-agent wayo cyangwa akaba yahamagara umurongo wa Cogebanque utishyurwa 5050.
Kuva Cogebanque yakwemererwa gukorera mu Rwanda mu 1999 imaze kuhagira amashami 28 ayifasha kugeza serivisi ku bayigana. Ifite ATM 36, aba-agents barenga 650 bafasha abayigana gufunguza konti, kubitsa no kubikuza.
Banatanga izindi serivisi zirimo izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking (ukoresheje telefoni kuri *505# na Mobile App ya “Coge mBank”), Ikarita ya Smart cash ndetse n’amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) yifashishwa mu kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi yose.





















Amafoto: Nezerwa Salomon
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!