Umunsi wa Kabiri w’iri rushanwa wakiniwe ku bibuga bya Tennis muri IPRC Kigali, aho habanje gusozwa imikino ine yari yararanye ku wa Kabiri kubera imvura nyinshi yaguye igatuma itarangira.
Umwe muri yo wasize Umunyarwanda Manzi Rwamucyo David asezerewe n’Umudage Maximilian Homberg wamutsinze amaseti 2-0 (6-4, 6-1) muri 1/16 cy’iri rushanwa.
Rwamucyo yavuyemo akurikira Ishimwe Claude na Manishimwe Emmanuel bari basezerewe ku wa Kabiri ndetse amaso yari asigaye ahanzwe Niyigena Étienne, muri iki cyiciro cy’abakina ari umwe.
Niyigena wasabwaga gukora ibitangaza ngo asezerere Umufaransa Corentin Denolly wegukanye iri rushanwa inshuro ebyiri ndetse akaba amaze gukina umukino waryo wa nyuma inshuro eshatu, ntiyabigezeho kuko yatsinzwe amaseti 2-0 (6-2, 6-1).
Indi mikino yabaye yasize abakinnyi bahabwa amahirwe menshi barimo Umuholandi Max Houkes, Umufaransa Bax Florent n’Umunya-Autriche Maximilian Neuchrist bageze muri 1/8 cya Rwanda Open M25 ya 2025.
Max Houkes yasezereye Umutaliyani Andrea Motta amutsinze amaseti 2-0 (6-3, 6-3), Maximilian Neuchrist atsinda Umuhinde Ishaque Eqbal 7-6(6), 6-3 naho Bax Florent atsinda Umudage Edison Ambarzumjan amaseti 2-1 (4-6, 6-3, 7-6 (2)).
Umukino wararanye ni uwahuzaga Umuhinde Udit Kamboj n’Umusuwisi Laurin Aerne, aho wahagaze ari 3-6, 4-3.
Imikino ya 1/8 izakinwa ku wa Kane aho Max Houkes azahura n’Umunya-Pologne Marcin Andrzejczak, Corentin Denolly ahure na Marc Van der Merwe wo muri Afurika y’Epfo, Florent Bax akine na Younes Lalami wo muri Maroc mu gihe Maximilian Neuchrist azisobanura na Martin Van de Meerschen wo mu Bubiligi.
Nyuma yo gusezererwa mu bakina ari umwe, ku wa Kane, Ishimwe Claude na Niyigena Étienne bazakina na Amaury Raynel wo mu Bufaransa afatanyije na Ioan Aexandru Teglas wo muri Roumania muri 1/8 cyo mu cyiciro cy’abakina ari babiri.
Undi mukino uri mu iteganyijwe muri icyo cyiciro ni uzahuza Ngarambe Ivan Gift afatanyije n’Umunya-Uganda Oringa David aho bazakina n’Umuhinde Aditya Balsekar ufatanya n’Umunya-Malaysia Darrshan Suresh.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!