Irushanwa ry’Ubutwari muri Tennis ryari rimaze imyaka itatu ridakinwa kubera ko nta muterankunga ryari rifite, ariko uyu mwaka ryateguwe ku bufatanye n’Isoko ry’Imari n’Imigabane (Rwanda Stock Exchange).
Umukino wa nyuma mu bagabo babigize umwuga, wahuje Niyigena Etienne na Gatete Hamisi. Niyigena yegukanye irushanwa atsinze 6-2 na 6-2.
Mu bagore, Umulisa Joselyne yaryegukanye nyuma yo gutsinda Tuyisenge Olive 7-6 na 6-2.
Uwamutsali Marie w’imyaka 77, yatwaye igikombe mu bashehe akanguhe mu cyiciro cy’abagore mu gihe mu bagabo hitabiriye abarimo Ngabonziza Damien w’imyaka 78.
Uwamutsali yavuze ko amaze imyaka igera igera hafi kuri 40 akina Tennis kuko imufasha gukora siporo mu buzima bwe bwa buri munsi.
Ati “Ni ukubikunda gusa nta kindi. Natangiye gukina Tennis mu 1980 ariko nta ngufu nyinshi nabishyizemo. Siporo ni ikintu cyiza cyane kandi nta hadakora siporo hawe iyo ukina Tennis.”
Niyigena wegukanye igikombe mu bagabo babigize umwuga, yavuze ko ibanga ryamufashije gutsinda ari uko yirinze gukora amakosa ndetse akaba yari azi neza uwo bari bahanganye.
Asoza iri rushanwa, Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda, Karenzi Théoneste, yashimiye abaryitabiriye mu byiciro byose, avuga ko bagiye gushyiramo imbaraga mu mitegurire yaryo rikajya riba buri mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO