Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Ukwakira 2025, ku bibuga bya Tennis byo muri IPRC Kigali, ni bwo hakinwe imikino umunani yari yasigaye idakinwe ku wa Kabiri muri 1/16 cy’iri rushanwa mu bakina ari umwe.
Umunyarwanda Niyigena Étienne yasezerewe muri iki cyiciro nyuma yo gutsindwa n’Umunya-Mexique, Rodrigo Alujas, amaseti 2-0 (6-2, 6-3).
Undi Munyarwanda wasezerewe ni Manzi Rwamucyo David watsinzwe n’Umufaransa Florent Bax amaseti 2-0 (6-0, 6-0).
Kuri ubu nta Munyarwanda usigaye muri iri rushanwa mu bakina ari umwe kuko na Ishimwe Claude yasezerewe ku wa Kabiri, nyuma yo gutsindwa n’Umunyamerika Dillon Beckles 6-1,6-1.
Umufaransa Corentin Denolly wegukanye icyumweru cya mbere muri "Rwanda Open M25", yageze muri 1/8 cy’iki cyumweru cya kabiri nyuma yo gutsinda Umutaliyani Andrea Motta amaseti 2-0 (6-3, 6-3).
Ni mu gihe Umunya-Autriche Matthias Ujvary yatunguranye agasezerera Umudage Maik Steiner wakinnye umukino wa nyuma ubushize, nyuma yo kumutsinda amaseti 2-0 (6-4, 6-4).
Mu mikino ya 1/8 iteganyijwe ku wa Kane harimo uzahuza Corentin Denolly na Dillon Beckles guhera saa Tatu n’uzahuza Umuholandi Max Houkes n’Umudage Edison Ambarzumjan nyuma yaho.
Mu bakina ari babiri, kuri uyu wa Gatatu, Corentin Denolly afatanyije n’Umunya-Maroc Younes Lalami basezereye Manzi Rwamucyo David na Manishimwe Emmanuel babatsinze amaseti 2-0 (6-0, 6-0).
Ni mu gihe Ishimwe Claude na Niyigena Étienne basezerewe n’Umunyamerika Dillon Beckles ukinana n’Umunya-Malaysia Darrshan Suresh, nyuma yo gutsindwa amaseti 2-0 (4-6, 3-6).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!