00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Niyonshuti Adrien nyuma y’uburwayi yagarutse mu myitozo

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 28 April 2013 saa 04:20
Yasuwe :

Umunyonzi kabuhariwe w’Umunyarwanda Niyonshuti Adrien ukina mu Ikipe ya Team MTN Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo, aratangaza ko yongeye kugaruka mu myitozo nyuma y’igihe kirekire atayikora kubera uburwayi bw’amaso.
Mu kiganiro kihariye uyu munyonzi wabigize umwuga yagiranye na IGIHE, yavuze ko mu gihe bagenzi be 20 bakinana mu ikipe imwe barimo gukorera imyitozo mu gihugu cy’u Butaliyani, ubu we ari muri Afurika y’Epfo, aho arimo gukorera imyitozo bikanamufasha gukurikiranwa ku buryo bwa (…)

Umunyonzi kabuhariwe w’Umunyarwanda Niyonshuti Adrien ukina mu Ikipe ya Team MTN Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo, aratangaza ko yongeye kugaruka mu myitozo nyuma y’igihe kirekire atayikora kubera uburwayi bw’amaso.

Mu kiganiro kihariye uyu munyonzi wabigize umwuga yagiranye na IGIHE, yavuze ko mu gihe bagenzi be 20 bakinana mu ikipe imwe barimo gukorera imyitozo mu gihugu cy’u Butaliyani, ubu we ari muri Afurika y’Epfo, aho arimo gukorera imyitozo bikanamufasha gukurikiranwa ku buryo bwa hafi na muganga we.

Uyu musore wafashwe n’uburwayi bw’amaso kuva muri Gashyantare, avuga ko ubu arimo kugenda yoroherwa ku buryo ndetse ubu arimo kubasha gukora imyitozo iminsi yose.

Niyonshuti umaze amezi atatu ashobora no kwiyongera adakina, avuga ko hari amarushanwa menshi barimo kwitegura na bagenzi be bakaba bari mu marushanwa yo kuzenguruka Turkiya (Tour de Turkey).

Niyonshuti, ukinira Ikipe y’Igihugu y’umukino wo gusiganwa ku magare, niwe munyarwanda wenyine ukina mu ikipe ya mbere ya MTN Qubeka, mu gihe mu ikipe ya kabiri harimo undi musore w’umunyarwanda witwa Hadi Janvier.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages