00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Niyonzima Jean Claude yahize abandi mu irushanwa ryo guterura ibiremereye

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 17 June 2024 saa 06:54
Yasuwe :

Niyonzima Jean Claude yahize abandi mu irushanwa ryo guterura ibiremereye ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda ( Fédération Rwandaise d’Haltérophilie et Force) mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iri rushanwa ryakinwe mu byiciro bitandukanye ari byo gushyira icyuma ku rutugu ukamanuka ugifite ukongera ukazamuka (Squat), guterurisha icyuma agatuza kandi uryamye (Bench Press) no guhagurukana icyuma kiba giteretse imbere yawe (Deadlift).

Hari kandi kuzamura icyuma hejuru ubundi ugasimbuka ugifite (Snatch-Clean and Jerk) ndetse n’icyiciro gikuru cyo guterura icyo ari cyo cyose kiremereye no gukurura imodoka bizwi nka Strongman.

Muri rusange Niyonzima Jean Claude yahize abandi nyuma yo kuba uwa mbere mu byiciro bibiri aribyo Deadlift aho yateruye icyuma gifite ibilo 220 mu bafite ibilo 88-97.

Yongeye kandi kuba uwa mbere guterurisha icyuma agatuza kandi uryamye (Bench Press) aho yateruye igipima igifite ibilo 160.

Mu bafite ibilo biri hagati ya 76 na 83, Nzayirata Etienne yabaye uwa mbere mu gusimbuka uteruye icyuma aho cyapimaga ibilo 98.

Mu bafite ibilo biri hagati ya 78 na 87, Iradukunda Rutambi Wilson wamamaye cyane kuri Youtube yahize abandi mu guterurisha icyuma agatuza aho yateruye ikingana n’ibilo 150.

Mu cyiciro cya strongman kibarizwamo gukurura ikamyo, Ntare Rwamugereka Jimmy yahise abandi nyuma yo kuyikurura metero 20 akoresheje amasegonda 29.

Uyu mugabo kandi yahatse ibilo 300 ku rutugu, agenda metero 20 mu masegonda 15 afite ibilo 240 mu ntoki.

Umugore rukumbi witabiriye iri rushanwa, Ishimwe France yateruye ibilo 120 mu bafite ibiro biri hagati ya 63 na 67.

Sharangabo Alexis wari uhagarariye Komite Olempike muri iki gikorwa yibukije urubyiruko kurwanya ibitekerezo bibi bihembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Nzayirata Etienne yahize abandi mu gusimbuka uteruye icyuma
Rutambi Wilson ari mu bahatanye mu gukurura ikamyo
Rwamugereka Jimmy yahize abandi nyuma yo gukura ikamyo metero 20 mu masegonda 29
Iri rushanwa ryarimo ibyiciro bitandukanye
Niyonzima Jean Claude yahize abandi mu byiciro bibiri aribyo Deadlift na Bench Press
Ishimwe France yateruye ibilo 120 mu bafite ibilo 63-67
Rutambi yahize abandi mu guterurisha icyuma agatuza aho yateruye ikingana n’ibilo 150
Sharangabo Alexis wari uhagarariye Komite Olempike muri iki gikorwa yibukije urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages