Abacamanza batatu baburanishije ubujurire bwe kuri iki Cyumweru, bafashe umwanzuro wo kugumishaho icyemezo cya Minisitiri ufite mu nshingano Abinjira n’Abasohoka muri Australia, ariko bavuga ko impamvu bashingiyeho zitangazwa nyuma.
Guverinoma ya Australia yimye visa Novak Djokovic kuko atikingije COVID-19 mu gihe ari itegeko ku bantu bose binjira muri icyo gihugu.
Gutsindwa ubujurire bivuze ko uyu mugabo w’imyaka 34 ashobora kuguma muri hoteli afungiwemo kugeza igihe agomba kuvanirwa ku butaka bwa Australia.
Akenshi, kwirukanwa ku butaka bwa Australia bijyana no guhagarikwa imyaka itatu udashobora kubona visa y’icyo gihugu.
Djokovic yimwe visa bwa mbere tariki ya 6 Mutarama ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cy’i Melbourne aho yari agiye gukina Grand Slam ya mbere yo mu 2022 izakinwa hagati ya tariki ya 17 n’iya 30 Mutarama 2022.
Umuyobozi ushinzwe Imipaka yamwimye visa akemanga umwihariko yahawe n’abaganga kuko atikingije COVID-19.
Djokovic yatwaye Australian Open inshuro icyenda zirimo eshatu ziheruka ndetse iyo akina iy’uyu mwaka akayitwara, yari kuba umukinnyi wa mbere ukoze amateka yo gutwara Grand Slam 21.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!