00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Novak Djokovic azitabira imikino Olempike

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 19 June 2024 saa 08:57
Yasuwe :

Komite Olempike ya Serbia yatangaje ko Novak Djokovic azitabira Imikino Olempike iteganyijwe tariki 26 Nyakanga kugeza 11 Kanama 2024 i Paris mu Bufaransa.

Iyi mikino niyo ya mbere Djokovic azaba agaragayemo nyuma yo kuva muri French Open (Roland Garros) igitaraganya kubera imvune yagize mu ivi ubwo yari ageze muri ¼.

By’umwihariko iyi mikino izakoresha ibibuga bisanzwe biberaho Roland Garros ku ya 27 Nyakanga kugeza 4 Kanama 2024.

Djokovic w’imyaka 37 azaba ari inshuro ya gatanu yitabiriye iyi mikino kuva mu 2008.

Muri izo nshuro yegukanyemo umudali wa Bronze ku nshuro ya mbere gusa izakurikiyeho ntabwo zagenze neza kuko yatsindiwe ku mukino w’umwanya wa gatatu inshuro ebyiri.

Muri Mata, uyu mugabo yatangaje ko intego y’uyu mwaka ari ukwegukana umudali wa zahabu cyane ko ari kugana ku musozo wo gukina nk’uwabigize umwuga.

Uretse Umunya-Serbia, Dušan Lajović uri ku mwanya wa 50 ku isi uzafatanya na Djokovic, iyi mikino kandi izitabirwa na Andy Murray ndetse na Rafael Nadal basanzwe ari amazina akomeye.

Ni mu gihe mu bagore, Ons Jabeur nimero ya 10 na Aryna Sabalenka nimero ya gatatu batangaje ko batazitabira kubera ko bifuza kubanza kwita ku bibazo by’ubuzima.

Mu 2008, Novak Djokovic yegukanye umudali wa bronze mu Mikino Olempike
Rafael Nadali ni umwe mu mazina akomeye ategerejwe i Paris
Andy Murray azitabira Imikino Olempike y'uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages