Yabitangaje akigera muri iki gihugu nyuma y’umwaka wose wari ushize atahakandagira. Nimero ya mbere ku Isi muri Tennis, Novak Djokovic n’umugore we Jelena, bombi banduye Coronavirus muri Kamena 2020, nyuma y’uko uyu mugabo yari aherutse kwitabira irushanwa rya Adria Tour ryabereye muri Serbia na Croatia.
Icyo gihe yavuze ko ateganya kutazitabira amarushanwa ari mu minsi iri yakurikiye. Impamvu yabitangaje ni uko atemeraga gufata urukingo rwa Covid-19 ruri mu bisabwa kugira ngo umuntu abe yakwitabira irushanwa iryo ari ryo ryose.
Muri Mutarama 2022, nabwo Djokovic yari yirukanywe muri Australia bitewe n’ibwiriza rya Leta ritemerera abatarikingiza kwinjira mu gihugu, amaze no gufungirwa aha wenyine iminsi itanu. Byatumye adakina mu irushanwa rya Australian Open.
Djokovic uri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’Isi rw’abagabo bakina Tennis yanavuze ko atagomba kugereranywa n’abarwanya gahunda za Leta zo gufata inkingo. Gusa ko ashyigikiye uburenganzira bw’umuntu ku giti cye bwo kwihitiramo gufata cyangwa kudafata urukingo.
Ugufungirwa aha wenyine ni ikintu cyamugoye nkuko yabyivugiye, yongeraho ko yaciwe intege n’uburyo bagenzi be bakina umukino wa Tennis bitwaye mu kibazo cye.
Ibyo byamubayeho afite intego zo gutwara iryo rushanwa. Yavuze ko aribyo yicuza kandi ari igikomere atazigera akira mu buzima bwe.
Ati “Ibyambayeho mu mezi 12 ashize ntibyanyoroheye yaba njye, umuryango wanjye cyangwa se abamba hafi. Ibaze nawe gusohorwa mu gihugu buriya buryo. Ni ibintu ntari narigeze mpura nabyo mu buzima.”
“Ntabwo nifuza ko byongera kumbaho rwose. Ariko ni bimwe mu byo umuntu aba agomba guhura na byo kuko ubu ni ubuzima. Muri Australie ni ahantu nisangaga cyane, ndifuza kandi kongera kuhagirira ibihe byiza.”
Kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Mutarama 2023, Djokovic aratangira irushanwa Adelaide International ribera muri Australie, rizarangira tariki ya 8 Mutarama 2023.





Ibitekerezo 0