Uyu mukino wabereye mu Bwongereza kuri Wembley Stadium yari yuzuye abafana ibihumbi 90.
Usyk w’imyaka 38 yashyize hasi Dubois inshuro ebyiri mu gace ka gatanu bityo yegukana intsinzi ikomeye, cyane ko uyu Mwongereza ari umwe mu bahagaze neza.
Nyuma y’umukino, Usyk yatangaje ko agiye gufata ikiruhuko cy’amezi atatu.
Ati “Unyihanganire (Dubois), ni siporo. Abantu banjye bashakaga iyi ntsinzi. Igikurikira ubu ni ukuruhuka hamwe n’umuryango wanjye, mu gihe cy’amezi abiri cyangwa atatu.”
Dubois waherukaga gutsinda Anthony Joshua muri Nzeri mu 2024, ni ku nshuro ya gatatu atsinzwe mu mikino 25 amaze gukina nk’uwabigize umwuga.
Ntabwo ari ubwa mbere Usyk atsinze Dubois kuko no mu 2023 yari yamutsinze.
Muri rusange, Oleksandr Usyk amaze gukina imikino 24, atsindamo 13 irimo irindwi yatsinze yikurikiranya. Amaze kwegukana imidali umunani irimo itatu y’indwanyi idatsindwa (undisputed).








Ibitekerezo 0