Iki gikorwa ni cyo cyasoje inama y’Inteko Rusange ya FIA yaberaga mu Rwanda kuva tariki ya 10 kugeza ku ya 13 Ukuboza 2024, aho yari yahuriranye n’isabukuru y’imyaka 120 iri Shyirahamwe rimaze rishinzwe.
Ibirori byo byo gutanga Ibihembo bya FIA byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Perezida Paul Kagame n’Umuyobozi w’iri Shyirahamwe, Mohammed Ben Sulayem.
Umukuru w’Igihugu wari hamwe na Ben Sulayem, yatanze ibihembo bibiri bikomeye birimo icy’umukinnyi wahize abandi muri Formula One, cyahawe Max Verstappen watwaye iri rushanwa ku nshuro ya kane yikurikiranya, aho uyu mwaka yahigitse Lando Norris wabaye uwa kabiri na Charles Leclerc wabaye uwa gatatu.
Perezida Kagame kandi yashyikirije igihembo Umuyobozi Mukuru wa McLaren, Zak Brown, nk’ikipe nziza y’umwaka wa 2024, aho ari yo ibarizwamo Lando Norris ndetse na Oscar Piastri.
Muri rusange, hatanzwe ibihembo ku bitwaye neza mu byiciro 16 birimo Shampiyona y’Isi ya Karting, Rally-Raid, Formula 2, Rally, Formula E, Endurance na Rallycross.
Mu bandi bahembwe harimo Umufaransakazi Michèle Mouton wahawe igihembo cyiswe “Lifetime Award” na Perezida wa FIA, Mohammed Ben Sulayem, nyuma yo kumara imyaka 50 mu mukino wo gusiganwa mu modoka.
Uyu mugore w’imyaka 73, yakinnye uyu mukino kugeza mu 1986, ariko ubu yabaga mu gutegura amasiganwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!