Uyu mu mukino wari witabiriwe n’abafana benshi wabereye mu kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara (Maison des Jeunes)ku Cyumweru tariki 23 Kamena 2024.
Igice cya Mbere cyarangiye Police HC iyoboye umukino n’ibitego 11 ku bitego 10 bya APR HC. Nyuma y’akaruhuko amakipe yakomeje guhatana kugeza ku munota wa nyuma w’umukino warangiye Police HC yegukanye intsinzi y’ibitego 24 kuri 23.
Abakinnyi batatu ba Police HC bigaragaje cyane muri uyu mukino ni Kayijamahe Yves uherutse kugurwa mu ikipe ya Gicumbi HT, Rwamanywa Viateur na Kubwimana Emmanuel, bose hamwe batsinze ibitego 17 ubiteranyije.
Mbere y’uyu mukino, Police HC yari yabanje gukina indi mikino ibiri yatsinzemo ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye ibitego 40 kuri 13 na Nyakabanda HC yatsinze ibitego 48-23.
Imikino ya Kamarampaka izatanga uzegukana Igikombe cya Shampiyona izahuza Police HC ya mbere, APR HC, Gicumbi HT na ES Kigoma iri ku mwanya wa kane. Iyi mikino iteganyijwe tariki 28 na 29 Kamena 2024.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!