Nyuma yo kuza imbere ku munsi ubanza wa Rally des Mille Collines yatewe inkunga na COGEBANQUE, Umunyarwanda Giancarlo Davite n’imodoka ye “Umuleti” ashobora kwegukana ikamba ry’umukinnyi mwiza mu gusiganwa mu madoka mu Rwanda mu 2013. Davite yakoresheje iminota 46 n’amasegonda 45 ku ntera ya Km 90.
Giancarlo Davite wari ufatanyije na Sylvia Vindevogel begukanye umwanya wa mbere, bari batwaye imodoka y’umuhondo “Umuleti” bakoresheje iminota 46 n’amasegonda 45 basiga Kwizera Claude na Philippe Van Der Haert wa kabiri wari utwaye “Ivubi 1” iminota 2 n’amasegonda 26.
Felekini Mayaka wigaragaje cyane mu gukata amakorosi, ashimisha abafana yatwaye umwanya wa Gatatu, asizwe iminota 3 n’amasegonda 5 na Giancarlo wa mbere.
Imodoka 10 nizo zatangiye isiganwa nyuma y’aho iya Mutuga Janvier na Uwimana Jules yanze kwaka isiganwa rigiye gutangira mu gihe yari yiyandikishije.
Abasiganwa bahagurutse Nyamata B banyura Mwogo basoreza Nyamata, bahazenguruka inshuro 5, imodoka ya Gakwaya Claude yagize ikibazo cya tekiniki ntiyarangiza isiganwa.
Semana Kami Fabrice, umuyobozi w’iri siganwa yabwiye IGIHE ko banyuraga mu muhanda mugufi ariko wujuje ibyangombwa mpuzamahanga byo gusiganwa mu madoka, nk’amakorosi menshi, ahantu hazamuka n’ahamanuka ndetse n’aduce aho umuhanda wabaga utameze neza cyane.
Yagize ati “Isiganwa ry’uyu munsi ryasabaga abatwaye bombi gutekereza cyane ku isiganwa kuko imiterere y’umuhanda yahindukaga buri kanya.”
Semana akomeza avuga ko mu gihe bazaba basoza kuri iki Cyumweru, iri siganwa ryitiriwe imisozi 1000, bazanatanga igikombe ku mukinnyi mwiza wa 2013.
Giancarlo yegukanye uyu munsi wa kabiri yahabwa n’ikamba rya 2013 mu gihe arusha ibihe bito Mayaka Felekeni, Umurundi Mohamed Abbas Roshanali, Elefter Mitraros.
Isiganwa ryo kuri iki cyumweru riratangira saa tatu, banyure Rweru basoreze Gahembe, bakoze urugendo rwa Km 73, bakazazenguruka uyu muhanda inshuro ebyiri.
Rally des Mille Collines iri ku mwanya wa gatatu mu masiganwa atandatu abera mu Rwanda, nyuma ya Rwanda Mountain Gorilla Rally na Rally de Huye.
Kimwe nko mu yindi mikino n’Isi muri rusange, imodoka ya Giancarlo Davite ”Umuleti” yari yambitswe ishusho ya Nyakwigendera Nelson Mandela watabarutse kuwa Kane, tariki ya 5 Ukuboza 2013.
Muri iri siganwa, umuterankunga wa Rally des Mille Collines, COGEBANQUE yasobanuriye abatuye akarere ka Bugesera serivisi batanga zijyanye no kubitsa, kubikuza amafaranga ndetse n’inguzanyo zabafasha abatuye aka karere kari kwihuta mu iterambere bakajyana n’igihe, babasezeranya kubafungurira ishami vuba.
Urutonde rwo ku munsi wa mbere:
1. Giancarlo Davite 46’45”
2. Kwizera Claude -2’29”
3. Felekeni Mayaka -3’05”
4. Elefter Mitralos -3’18”
5. Murengezi Johnny -3’39”
6. Muhamed Abbas Roshanali -6’54” (Burundi)
7. Cyatangabo Ange -14’35”
8. Rusagara Serge -34’07”
9. Semana Genese -44’56”



















TANGA IGITEKEREZO