Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Werurwe 2023, nibwo ku kibuga mpuzamahanga cya Golf i Kigali hasojwe irushanwa rimaze iminsi ibiri ryitabiriwe n’abakinnyi basanzwe bakinira kuri iki kibuga.

RBA ni umwe mu baterankunga b’imena b’iri rushanwa ritabaye umwaka ushize kubera ingaruka za Covid-19 zarikomye mu nkokora, rigasubukurwa ku mugaragaro rikinirwa kuri iki kibuga bwa mbere kuva cyavugururwa.

Ni muri urwo rwego ryahujwe n’imyaka 60 RBA imaze ari igitangazamakuru cy’igihugu mu Rwanda kuva mu 1963 ritwa ORINFOR, ariko igahindurirwa izina mu 2013.

Umuyobozi mukuru w’igitangazamakuru cy’u Rwanda ‘RBA’, Arthur Asiimwe, yifatanyije n’abakinnyi kuri uyu munsi, ahishura ko mu myaka 60 ishize ikigo ayoboye kibayeho, byagaragaye ko muri siporo ariho kigomba kwitsa cyane.

Yagize ati “Iki gikorwa ni kimwe muri byinshi duteganya gukora mu kwizihiza isabukuru y’imyaka tumaze. Ni igikorwa kizakurikirwa no gushimira abaturage, bakomeza gukurikirana ibiganiro byacu. Ikintu cy’ingenzi mugomba kumenya ni uko siporo n’itangazamakuru ry’amashusho n’amajwi ni nk’impanga.”

“Biragoye ko yatera imbere ridahari, niyo mpamvu twashinze sheni ya siporo ‘Magic Sport TV’ na KC2 igiye kujya igira indi mikino myinshi yo ku Isi hose. Abanyarwanda bakunda siporo cyane cyane umupira w’amaguru, akaba ariyo mpamvu tudashobora kuyirengagiza biri no mu nshingano umukuru w’igihugu yaduhaye.”

Iri rushanwa ngarukamwaka riri mu akomeye akinirwa muri Kigali Golf Club, ribaho rigamije gushimira no guha agaciro ibyo Perezida w’uyu mukino aba yaragezeho muri manda ye iba irangiye.

Iyi nshuro ryari riri gukinwa mu buryo bwa ‘Eclectic Play’ bushobora guha amahirwe abakinnyi benshi baba bitabiriye yo gutsinda. Aha umukinnyi akina iminsi yose, umukinnyi witwaye nabi ku munsi wa mbere akaba yabona amahirwe yo kwitwara neza ku munsi ukurikira.

Iyo wabonye amanota atandukanye kuri buri mwobo, ubu buryo bwemerera umukinnyi ko abarirwa aho yagize amanota menshi. Bukaba bwatoranyijwe na Perezida wa Golf Club kugeza ubu, Byusa Marcel, ubifitiye uburenganzira kuko ariwe ritegurirwa.

The President’s Cup yitabiriwe n’abakinnyi 170, harimo Abanyarwanda, abaturutse mu bihugu bya Afurika nka Nigeria ifitemo abakinnyi barenga 25.

Harimo kandi abakinnyi baturutse mu bindi bihugu bitandukanye ku Isi by’umwihariko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Bwongereza n’ahandi.

Abakinnyi ba Golf barenga 170 nibo bakinnye President Cup
Abakinnyi ba Golf barenga 170 nibo bakinnye President Cup
Abakinnyi batandukanye bamaze iminsi ibiri bahabwa amahirwe yo kwegukana irushanwa President Cup rikinwa buri mwaka
Abakinnyi batandukanye bamaze iminsi ibiri bahabwa amahirwe yo kwegukana irushanwa President Cup rikinwa buri mwaka
Umuyobozi Mukuru wa RBA, Arthur Asiimwe, yahishuye ko KC2 iri hafi kwerekana imikino myinshi yo ku Isi
Umuyobozi Mukuru wa RBA, Arthur Asiimwe, yahishuye ko KC2 iri hafi kwerekana imikino myinshi yo ku Isi
Abakinnyi baturutse mu bihugu bitandukanye bahatanye mu irushanwa President Cup
Abakinnyi baturutse mu bihugu bitandukanye bahatanye mu irushanwa President Cup
Abanyamahanga bamaze kumenyera gukinira ku kibuga cya Kigali Gof Course.
Abanyamahanga bamaze kumenyera gukinira ku kibuga cya Kigali Gof Course.
Akanyamuneza kari kose ku bakinnyi ba Golf bakinnye irushanwa ry'uyu mwaka
Akanyamuneza kari kose ku bakinnyi ba Golf bakinnye irushanwa ry'uyu mwaka
Asiimwe nawe yitabiriye President's Cup
Asiimwe nawe yitabiriye President's Cup