Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa Kane, tariki 30 Gicurasi 2024, nyuma y’aho abafana bakomeje kugaragaza imyitwarire mibi muri iri rushanwa ryatangiye gukinwa tariki 26 Gicurasi 2024.
Ku wa Kabiri, tariki 29 Gicurasi, Umubiligi David Goffin yatangaje ko yatewe shikarete (chewing gum) n’umufana, mu mukino yatsinzwemo na Giovanni Mpetshi Perricard.
Bukeye bwaho, Iga Swiatek ufite irushanwa riheruka mu bagore nawe yatangaje ko umukino yakinnye warimo urusaku rukabije rw’abafana.
Umuyobozi w’Irushanwa, Amelie Mauresmo yatangaje ko yemera ko abafana bakwiye kugaragaza amarangamutima ariko bakagira aho bagarukira.
Yagize ati “ Mbere na mbere twishimiye ko abantu benshi bareba imikino kandi bagendana nayo ari nako bagaragaza amarangamutima gusa hari aho batagakwiye kurenga.”
Yakomeje agira ati “Guhera ubu ntabwo ibinyobwa bisembuye byemewe kugera mu bafana kandi uzabirengaho azahura n’ibyemezo bikakaye.”
Irushanwa ry’uyu mwaka ryatangiye ritungurana cyane ko Rafael Nadal urifite inshuro nyinshi (14) yasezerewe mu ijonjora rya mbere nyuma yo gutsindwa na Alexander Zverev 6-3 7-6(5) 6-3 ku wa Mbere. Biteganyijwe ko rizarangira tariki 9 Kamena 2024.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!