Mu mikino yo kwizihiza umunsi w’abakozi n’umutekano ku kazi yahuje abakozi bo mu bigo bya Leta, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), amakipe y’abakozi bacyo yahize ayandi mu mikino ya Volleyball, Basketball na Football ayo makipe yibikaho ibikombe byakiniwe uwo munsi.
Kwizihiza umunsi w’abakozi mu Rwanda, byaranzwe n’imikino yahuje amakipe y’abakozi bo mu bigo bya Leta, kubera ko yari asanzwe ari muri shampiyona, hafashwe amakipe ane ya mbere muri buri cyiciro ahura mu mikno ya ½ atsinze ahura mu mikino ya nyuma.
Imikino ya nyuma mu mupira w’amaguru RSSB yahataniye igikombe na ESWA umukino urangira ari ubusa ku busa hitabazwa Penaliti. Byarangiye RSSB itsinze Penaliti 5-4 yegukana igikombe. Mu mukino w’intoki Volleyball, RSSB yahuye na NISR (Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare). Umukino warangiye RSSB itsinze NISR amaseti 3-0. Muri Basketball RSSB yahuye na RTDA (Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi), umukino warangiye RSSB itsinze RTDA ku manota 74 kuri 68.
Gatege Jean Claude, Kapiteni w’ikipe y’umupira w’amaguru ya RSSB mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko intsinzi y’amakipe yabo iva ku bushake, imyitozo no kugira abakinnyi bashoboye. Agira ati “Umunsi wo ku wa gatanu ntiwigeze udupfira ubusa, twarawukoresheje kandi umusaruro uragaragara. Ubuyobozi bw’ikigo buradushyigikira uko bishoboka kose, mbese ni ibyishimo gusa.”
Gatege asaba abakozi bose muri rusange, kwitabira gukora siporo, uretse no kubafasha mu buzima bibafasha no gusabana, kubaka ubumwe, kwirinda indwara nk’iz’umutima, umubyibuho ukabije n’izindi. Abasaba kandi guha agaciro umunsi bahawe wo gukoraho siporo kuwa gatanu nyuma ya saa sita, kuko abatawubahiriza bihemukira kandi ntibaha agaciro umubiri wabo.
Iyi mikino yateguwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku bufatanye na Minisiteri y’abakozi bal eta n’umurimo na Minisiteri y’Umuco na Siporo.



















TANGA IGITEKEREZO