Rwanda Mountain Gorilla Rally izatangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Nyakanga ikomeze no kuwa Gatandatu, tariki ya1Kanama 2015, ni isiganwa rya gatanu ku ngengabihe nyafurika yo gusiganwa mu madoka.
Aganira na IGIHE.com, Gakwaya Christian, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ryo gusiganwa mu modoka mu Rwanda (RAC) avuga ko imyiteguro yarangiye, bamenye ko bazakira imodoka 25 mu isiganwa.
Yagize ati “ Ni isiganwa rizaba ririmo guhangana kuko uzatsinda hano ashobora gushyiramo intera nini y’amanota. Dufite amahirwe kuko turi hagati, ni isiganwa rya gatanu muri arindwi akinwa muri Afurika.”
Uretse Rudy Cantanhede wari umaze igihe adakinira mu Rwanda watwaye iri siganwa inshuro eshatu mu 2004, 2008 na 2010 azaba ahanganye na Giancarlo Davite waritwaye kabiri mu 2009 na 2013.
Gakwaya ati “ Giancarlo ntari gukina shampiyona nyafurika kubera akabazo k’imodoka yari yagize, ubu afite imodoka nziza kuko n’isiganwa riheruka kubera mu Rwanda yararitwaye.”
Muri iri siganwa hitezwe guhanganira amanota ku Munyakenya Chatthe Jaspreet uri imbere muri Afurika n’amanota 50 utwara Mitsubishi Evo X ntayabashije gusoza isiganwa ryo muri Tanzania azaba ahanganye n’Umunyazambia Jassy Singh utwara Subaru Imprezza ufite amanota 36.
Gusa murumuna wa Jassy, Muna Singh, Jr. wari uwa gatatu ku rutonde rusange n’Umunya Cote d’Ivoire Gary Chaynes wari uwa kane ntibazitabira kubera ibibazo by’imodoka.
Kuwa Gatanu, abasiganwa bazakinira i Nyamata bazenguruka ahitegeye abafana (super stage) babone kujya mu muhanda bahaguruke i Nyamata bace Mwogo basubire i Nyamata bahazenguruke kabiri.
Kuwa Gatandatu, bazazenguruka mu mihanda itatu, Ndera - Rugende, Nyacyonga - Musha na Ntunga – Rugende.
Urutonde rw’abazasiganwa muri Rwanda Mountain Gorilla Rally 2015
1. Giancarlo Davite & Sylvia Vindevogel – Mitsubishi Evolution X
2. Chatthe Jaspreet & Thorley Craig – Mitsubishi Evolution X
3. Singh Jassy & Sihoka Dave – Subaru Imprezza
4. Kananura Desh & Matovu Moses - Subaru Imprezza
5. Bukera Valery & Khetia Nital – Subaru Imprezza
6. Consta Jon K & Nsamba Aaron - Mitsubishi Evolution X
7. Gakwaya Claude & Mugabo Claude – Subaru Imprezza
8. Mitraros Elefterios & Paolo Paganin – Subaru Imprezza
9. Nasser Yassin & Mukuye Hussein – Subaru Imprezza
10. Busuulwa Fred & Mawanda Hakim –Subaru Imprezza
11. Kakaire Peter & Kiyingi Eduard – Subaru Imprezza
12. Christakis Fitidis – Subaru Imprezza
13. Roshanali Mohamed Abbas – Subaru Imprezza
14. Ssempebwa Abdul & Katumba Ali – Subaru Imprezza
15. Cantanhede Rudy & Israel David – Mitsubishi Evo 4
16. Kabega Musa & Sirwomu Rogers – Mitsubishi Lancer
17. Kasozi Christopher & Kakande Umar – Subaru Imprezza
18. Mungyereza Edson & Lubambula Kevin Derrick – Subaru Imprezza
19. Pole Pole Wilbert & Mbogo Bashir – Subaru Imprezza
20. Mutuga Janvier & Uwimana Jules - Toyota Corolla Rsi
21. Mayaka Felekeni & Karingirwa Remera Regi - Peugeot 205
22. Mayaka Julien & Tuyishime Francois Regis – Peugeot 205
23. Ntwari J. Jacques Roger & Birindabagabo Armand - Toyota Celica
24. Ortega Ismael & Achal Jean Bosco - Toyota Runx
25. Alwi Hassan & Oling Leroy Enock - Toyota Corolla Runx



















TANGA IGITEKEREZO