Bigendanye n’imiterere y’Akarere ka Rulindo, aka karere kagiye kuzuza umuhanda wa kilometero 9 bateguriye amasiganwa y’amagare anyura mu musozi (mountain bike racing). Kugeza ubu hamaze gukorwa ahareshya na kilometero 4.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus yabwiye IGIHE ko mu mihigo y’akarere y’uyu mwaka harimo guteza imbere umukino w’amagare anyura mu misozi, kuko aka gace ari ak’imisozi bakaba barimo no gutegura umuhanda uzajya ukorerwamo aya masiganwa.
Kangwagye yagize ati “Turimo kubaka umuhanda wa kilometero 9 uzava ku Kirenge, ukanyura Tare, ukagera kuri Nyirangarama. Kilometero 4 zimaze gutunganywa, nyuma y’amezi abiri umuhanda ushobora gutangira gukoreshwa.”
N’ubwo mu mikino olimpiki yo mu 2012 y’i Londres mu Bwongereza, mu mukino w’amagare u Rwanda rwari ruhagarariwe na Adrien Niyonshuti wasiganwe mu misozi ndetse no muri Kanama 2013, Ruhumuriza Abraham na Nathan Byukusenge bakitabira isiganwa ry’amagare mpuzamahanga ryo mu misozi mu Busuwi “Swiss Epic international mountain bike race”, mu Rwanda riheruka gukinwa mu 2010.
Murenzi Emmanuel, Umunyamabanga mu Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) yabwiye IGIHE ko kuba aya masiganwa ataba ari ukubura amagare kabuhariwe, gusa kuba haboneka umuhanda wihariye biri mu byatuma uyu mukino ukura vuba.
Uyu mukino wemewe n’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abasiganwa ku magari (UCI) mu mpera za 1990. Kuva mu 1996, uyu mukino ukinwa mu mikino olimpiki haba mu bagabo no mu bagore.



















TANGA IGITEKEREZO