00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shampiyona Nyafurika yo gusiganwa mu modoka yatangiye yishyuzwa nk’umukino wa Rayon Sports (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 May 2024 saa 08:37
Yasuwe :

Umunya-Kenya Karan Patel wegukanye Shampiyona Nyafurika iheruka, yigaragaje ku munsi wa mbere w’irushanwa ry’uyu mwaka aho hakinwaga agace kagena uko imodoka zizahagaruka mu irushanwa nyir’izina rizatangira ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Gicurasi 2024.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Gicurasi, ni bwo i Jinja muri Uganda hatangiye Shampiyona Nyafurika y’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka mu mwaka w’imikino wa 2024.

Mu gihe kureba Rally ari ubuntu mu Rwanda, kwinjira ahabereye isiganwa i Jinja byasabaga itike y’ibihumbi 10 by’Amashilingi ya Uganda aho uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda asatira 3000.

Ayo ntaho atandukaniye n’ayishyuzwa n’Ikipe ya Rayon Sports iyo yakiriye imikino i Kigali, akaba ari na yo ikunze kuyaca nk’igiciro gito cy’umukino w’umupira w’amaguru mu Rwanda. Gusa ntibyabujije ko abafana bitabiriye umunsi wa mbere w’iri siganwa ry’imodoka barengaga 5000.

Imodoka 35 ni zo zitabiriye irushanwa ry’uyu mwaka aho inyinshi muri zo zihataniye amanota muri Shampiyona ya Uganda, hakabamo kandi n’esheshatu zihataniye amanota muri iri siganwa rya mbere rya Shampiyona Nyafurika ya 2024, aho izasozwa mu Ukwakira ibera mu Rwanda.

Umunya-Kenya Karan Patel wari kumwe na mugenzi we Tauseef Khan, batwaye Skoda Fabia, bigaragaje mu gace kagena uko imodoka zizahaguruka aho bakoresheje iminota itatu n’amasegonda 39 mu kuzenguruka ‘circuit’ y’ibilometero bitandatu.

Bakurikiwe n’abandi Banya-Kenya, Hamza Anwar wakinanye na Din Adnan muri Ford Fiesta, bo bakoresheje iminota itatu n’amasegonda 41.

Abanya-Uganda; Jas Mangat, Michael Jr Mukula na Kuku Ranjit Singh ni bo basoreje mu yindi myanya itatu yakurikiyeho. Ni mu gihe Dr Mukasa Moustapha wakinishaga Mitsubishi Evo9 atabashije gusoza aka gace.

Jas Mangat uri gukinana n’Umufaransa Laurent Magat muri Hyundai i20, ni bo bitwaye neza mu gace kwishyushya, bahigika Hamza Anwar na Karan Patel. Ni bo kandi bitwaye neza mu gace ko kwiyerekana kasorejweho aho bakoresheje iminota ibiri n’amasegonda 36, barusha Karan Patel na mugenzi we ibice bitandatu by’amasegonda.

Isiganwa rya mbere nyakuri rya Pearl of Africa Uganda Rally 2024 riteganyijwe gutangira ku wa Gatandatu aho hazakinwa uduce umunani mu gihe rizasozwa ku Cyumweru, tariki ya 12 Gicurasi hakinwa uduce dutatu.

Abakunzi b'umukino wo gusiganwa mu modoka bari babukereye
Bamwe bahitamo guhagarara hejuru y'imodoka kugira ngo babashe kureba neza kubera ubwinshi bw'abitabiriye
Nyinshi mu modoka zitabiriye isiganwa ritangira umwaka ni izo muri Uganda
Karan Patel wegukanye Shampiyona Nyafurika iheruka yitabiriye n'iy'uyu mwaka
Michael Jr Mukula yabaye uwa kane muri aka gace kabanziriza irushanwa nyir'izina
Imodoka ya Karan Patel itambuka ahabereye ibirori byo gutangiza Pearl of Africa Uganda Rally Championship kuri Souce of Nile
Benshi bishyuye kugira ngo bajye gushyigikira abasiganwa
Uganda yakiriye isiganwa rya mbere rya Shampiyona Nyafurika mu gihe irisoza rizabera mu Rwanda
Umunya-Uganda Jas Mangat ni umwe muri bari bafite abafana benshi i Jinja
Umunya-Kenya Hamza Anwar na we ari mu bapilote bakina Rally bakomeye muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages