Iyi stade yatashywe mu Ukuboza 2017 na Perezida Paul Kagame, iri guhatana n’indi mishinga y’inyubako zigera ku 3 500 ziherereye hirya no hino ku isi, mu bihembo ngarukamwaka bitangwa n’Urubuga ArchDaily rwandika ku bijyanye n’ubugeni.
Urubuga rwa ArchDaily rwatangijwe mu 2008, rukora inkuru zijyanye n’ubugeni mu by’ubwubatsi, zifasha abanyabugeni bagera kuri miliyoni 10 barusura kurushaho kwiyungura ubumenyi.
Mu kiganiro na The Newtimes, Perezida w’Ishyirahamwe rya Cricket mu rwanda, Eddie M. Balaba yavuze ko ari iby’agaciro gakomeye kuba iyi stade yashyizwe ku rutonde rw’izihatanira ibihembo, ahamya ko ubwiza bw’uburyo ishushe bitabasha kugaragara neza mu mafoto gusa.
Mu bisobanura urubuga rwa ArchDaily rwashyize ku ifoto ya Stade Mpuzamahanga ya Criket, bivuga ko ari inyubako yubatswe n’Abanyarwanda hakoreshejwe ibikorerwa mu Rwanda kandi uburyo hahujwe ibintu bitandukanye bigaragaza ubwiza bwayo.
Kubaka Stade y’umukino wa Cricket mu Rwanda byatwaye hafi miliyari imwe y’Amanyarwanda, ifite ubushobozi bwo kwakira imikino iri ku rwego mpuzamahanga.
Abasomyi ba ArchDaily nibo bazatanga amanota azatuma inyubako zashyizweho zegukana igihembo cya ‘ArchDaily’s 2018 Building of the Year Awards’, aho bazatora umushinga babona ko hari impinduka uri kuzana mu baturage hirya no hino ku isi.
Guhesha Stade Mpuzamahanga y’umukino wa Cricket mu Rwanda amahirwe yo kwegukana igihembo cya ‘ArchDaily’s 2018 Building of the Year Awards’, wanyura kuri https://www.archdaily.com/886036/rwanda-cricket-stadium-light-earth-designs



















TANGA IGITEKEREZO