Abakinnyi bagiye ni 28 bagabanyije mu byiciro bitatu birimo abatarengeje imyaka 15, 19 ndetse n’abakuru mu bahungu n’abakobwa. Aba biyongeraho abatoza batandatu.
Ni umwiherero wateguwe ku bufatanye bw’Ishyirahamwe rya Table Tennis na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda isanzwe ifasha iri shyirahamwe kubona ibikoresho no guteza imbere uyu mukino muri rusange.
Umuyobozi wa Tekiniki muri Federasiyo y’Umukino wa Table Tennis, Ndizeye Yves yavuze ko aya mahugurwa ari imyiteguro myiza.
Ati “U Bushinwa ni igihugu giteye imbere muri uyu mukino, rero hari byinshi tugomba kubigiraho. Twizeye ko tuzahigira byinshi kuko tuzigishwa n’abatoza b’inzobere.”
Hashize imyaka umunani abakinnyi n’abatoza bo muri uyu mukino bajya mu Bushinwa mu mwiherero nk’uyu w’imyitozo muri Table Tennis.
Guhera mu 2017 abatoza b’Abanyarwanda muri uyu mukino barahugurwa, mu gihe guhera mu mwaka wa 2018 n’abakinnyi b’intoranywa batangiye kwerekeza muri iki gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!