Iyi kipe yabigezeho nyuma yo kwitwara neza mu Mikino Nyafurika yabereye muri Tunisia rugasoza ku mwanya wa gatatu mu itsinda rwari ruherereyemo.
Amanota u Rwanda rwabonye muri iyi mikino yaruhesheje kuzamuka ku rutonde rw’Isi bityo ruboneka mu makipe azitabira Shampiyona y’Isi izabera mu Bwongereza.
Iyi kipe igizwe na Tumukunde Hervine, Hirwa Kellia Chantal, Uwase Diane, Mbabazi Regine na Kamikazi Elisabeth.
Umuyobozi wa Tekiniki muri Federasiyo y’Umukino wa Table Tennis, Ndizeye Yves, yavuze ko kubona iyi tike ari ikimenyetso cy’ejo hazaza heza.
Ati “Ni ibyishimo cyane kuri twe, ni ishema ku gihugu, ni icyizere cy’ahazaza. Byatweretse ko iyo hashyizwemo imbaraga mu bakiri bato bitanga icyizere cy’ahazaza.”
Yakomeje agira ati “Ubu dufite porogarame yibanda mu bakiri bato ya “Ireme Table Tennis Program’, igamije kuzamura abana bato binyuze mu mashuri abanza ku bufatanye na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda. Twibanze cyane mu mashuri abanza kuko ariho dusanga abana bari munsi y’imyaka 10.”
Ibihugu nka Misiri, Ghana, Nigeria, Madagascar, Algeria, Tunisia, Uganda, Afurika y’Epfo, u Rwanda na Bénin ni byo bizahagararira Afurika muri 63 byitabira iri rushanwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!