Iyi mikino nyafurika yaberaga muri iyi nzu iruta izindi zose z’imikino mu Rwanda, yatangiye hakinwa igikombe cya Afurika cyaje kwegukanwa n’ n’umunyamisirikazi Dina Meshref hamwe n’umunya-Nigeria Quadri Aruna.
Nyuma y’iri rushanwa, tariki ya 16 Gicurasi hakinwe imikino yo gushaka itike y’abazahagararira Afurika mu muri Table Tennis mu mikino Olempike izabera i Paris mu mpeshyi.
Aha naho, igihugu cya Nigeria cyongeye kwigaragaza ku munsi wa nyuma wayo wakinwaga kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi, aho mu bagore Fatimo Bello yiyongeraga kuri bagenzi be babonye itike maze agatsinda umunya- Algeria Lynda Loghraibi 4- 2. Uyu yasanze Olajide Omotayo na Offiong Edem na bo bakomoka muri Nigeria.
Mu bagabo, umunya-Algeria Mehdi Bouloussa ni we wabonye itike ya nyuma yo gukina imikino Olimpike ahagarariye Afurika mu mikino ya Table Tennis, ni nyuma yo gutsinda Saheed Idowu wo muri Congo Brazzaville. (16-14, 11-4, 11-8, 11-4).
Muri rusange, abakinnyi bakuye itike y’imikino Olempike i Kigali ni abanya-Nigeria Bello, Omotayo na Edem, Haffou wo muri Cameroon , Bouloussa wo muri Algeria na Fabio Rakotoarimanana, wabaye umunya-Madagascar wa mbere ubonye itike y’imikino Olimpike muri Table Tennis.
Abanyarwanda haba mu gikombe cya Afurika ndetse no gushaka itike y’imikino Olimpike bagiye basezererwa rugikubita.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!