Nyuma y’ikiruhuko cyo kuwa Mbere, abasiganwa bahagurutse Tarbes berekeza La Pierre-Saint-Martin ku ntera ya Km 167.
Basigaje Km 6.4, Chris Froome wa Team Sky wari uherekejwe na Richie Porte yamurekuye ajya gutsinda maze agera ku murongo akoresheje 4h22’07” akurikirwa n’uyu mugenzi we amusize 59” naho Umunya Colombia Nairo Quintana wa Movistar aba uwa gatatu 1’04”.
Ni ku nshuro ya gatanu, Chris Froome watwaye Tour de France mu 2013, atsindiye igihembo cy’umunsi hasigaye iminsi 11.
Uyu munsi wa 10 wa Tour de France usize intera ndende y’ibihe kuri Froome n’abakeba bimuha amahirwe yo kongera kwegukana iri siganwa.
Nyuma y’isiganwa, Quintana yemeye ko Froome yari akomeye kumurusha, avuga ko bagiye gushaka umwanya wa kabiri. Ati “ Tuzakomeza guhatana mu minsi isigaye rurebe ko twakwambara umwenda w’umuhondo.”
Umunsi wa 10 usize Froome yambaye n’umwenda w’umukinnyi uterera kurusha abandi.
Kuri uyu wa Gatatu, isiganwa rirakomereza mu misozi ya Pyrenees bakore urugendo rwa Km 188 aharimo kuzamuka cyane Col du Tourmalet, barahaguruka Pau berekeza Cauterets.
Umunsi wa 10 wa Tour de France
1. Chris Froome - Team Sky 4h22’7”
2. Richie Porte - Team Sky +59 "
3. Nairo Quintana - Movistar +1’04"
4. Robert Gesink - LottoNL +1’33”
5. Alejandro Valverde - Movistar +2’01”
6. Geraint Thomas - Team Sky "
7. Adam Yates - Orica +2’04”
8. Pierre Rolland - Europcar "
9. Tony Gallopin - Lotto +2’22”
10. Tejay van Garderen - BMC Racing +2’30”
11. Alberto Contador - Tinkoff - Saxo +2’51”
Urutonde rusange nyuma y’umunsi wa 10
1. Chris Froome - Team Sky 35h56’09”
2. Tejay van Garderen - BMC Racing +2’52”
3. Nairo Quintana - Movistar +3’09”
4. Alejandro Valverde - Movistar +4’01”
5. Geraint Thomas - Team Sky +4’03”
6. Alberto Contador - Tinkoff - Saxo +4’04”
7. Tony Gallopin - Lotto +4’33”
8. Robert Gesink - LottoNL +4’35”
9. Warren Barguil - Giant +6’2”
10. Vincenzo Nibali - Astana +6’57”



















TANGA IGITEKEREZO