00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

TdF #11: Chris Froome yagumanye ikamba nubwo yasizwe iminota 5

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 16 July 2015 saa 09:19
Yasuwe :

Umunsi wa kabiri wa Tour de France mu misozi ya Pyrenees wegukanywe n’Umunya Pologne, Rafał Majka ukinira Tinkoff – Saxo akoresheje 5h02’01” ku ntera ya Km 188 asiga 5’21” Chris Froome agumana umwenda w’umuhondo.

Abasiganwa bahagurutse Pau bajya Cauterets bakora urugendo rwo mu misozi rwa Km 188.

Barenze Km 100 isiganwa ryayobowe n’igikundi cy’abakinnyi 17 baje kuba barindwi ariko ubwo bari batangiye kuzamuka umusozi wa Tourmalet wa Km 17,1 n’ubutumburuke bwa m1500 Rafał Majka yawutereye kurusha abandi asigaye itsinda ryarimo Froome 5’20’’.

Ni ku nshuro ya gatatu muri Tour de France, Rafał Majka yegukanye igihembo cy’umunsi, mu 2014 yagitwaye kabiri muri aka gace k’imisozi.

Nyuma y’isiganwa, Majka yavuze ko yari abizi ko biza kuba bigoye ariko yizeye ikirere kiza kuba gishyushye cyari kumufasha na bagenzi be.”

Bitandukanye n’umunsi wari wabanje basoreza La Pierre-Saint-Martin, Froome yizigamiye umunsi wa 12, yarinzwe cyane na bagenzi be bo muri Sky Team, Geraint Thomas wa gatanu ku rutonde rusange na Richie Porte, abakeba Van Garderen, Nibali, Nairo Quintana na Alberto Contador bagaragaza imbaraga nke.

Umubiligi Serge Pauwels ukinira MTN Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo yabaye uwa kane, umwanya mwiza kuri iyi kipe yatumiwe ku nshuro ya mbere.

Rafał Majka yahise azamuka ku rutonde rusange ava ku mwanya wa 104 aba uwa 46 mu gihe Bauke Mollema wabaye uwa karindwi yasimbuye Vinenzo Nibali mu 10 ba mbere.

Nibali wa 11 watwaye Tour de France mu 2014 yasizwe na Froome wa mbere 7’47”, Alberto Contador agumana umwanya wa gatandatu asizwe 4’04” naho Nairo Quintana ni uwa gatatu arushwa 3’09”.

Kuri uyu wa Kane, ku munsi wa 12 wa Tour de France barahaguruka Lannemezan berekeza Plateau de Beille, urugendo rwa Km 195. Ni urugendo rurimo udusozi 15 baza gusoza nyuma yo kuzamuka uwa Km 15.8 mbere yo kugera kuri Plateau de Beille.

Urutonde rw’umunsi wa 11 rwa Tour de France

1. Rafal Majka - Tinkoff-Saxo 5h02’01”

2. Daniel Martin - Cannondale-Garmin +01’

3. Emanuel Buchmann - Bora-Argon +1’23"

4. Serge Pauwels - MTN-Qhubeka +2’08"

5. Thomas Voeckler - Team Europcar +3’34”

6. Julien Simon - Cofidis +3’34"

7. Bauke Mollema - Trek Factory +5’11”

8. Alejandro Valverde - Movistar +5’19”

9. Chris Froome - Team Sky +5’21”

10. Alberto Contador - Tinkoff-Saxo +5’21”

Urutonde rusange nyuma y’umunsi wa 11

1. Chris Froome - Team Sky 41h03’31”

2. Tejay van Garderen - BMC Racing +2’52”

3. Nairo Quintana - Movistar +3’09”

4. Alejandro Valverde - Movistar +3’59”

5. Geraint Thomas - Team Sky +4’03”

6. Alberto Contador - Tinkoff-Saxo +4’04”

7. Tony Gallopin - Lotto-Soudal +4’33”

8. Robert Gesink - Team Lotto NL-Jumbo +4’35”

9. Warren Barguil - Team Giant-Alpecin +6’44”

10. Bauke Mollema - Trek Factory +7’05”

11. Vincenzo Nibali - Astana +7’47"


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages