Mu gihe hasigaye iminsi ibiri yo gusiganwa, ku Cyumweru bazagera i Paris ahazasorezwa iri siganwa ry’amagare, Tour de France iri kuba ku nshuro ya 102.
Bagitangira isiganwa, abakinnyi 25 bavuye mu gikundi kibanza kuyoborwa na Alberto Contador mbere yo kujya mu ntoki z’ikipe ya Astana na Nibali.
Ubwo bari bageze ku Km 120, Umwongereza Chris Froome wambaye umwenda w’umuhondo yari mu gikundi wenyine, nta mukinnyi wa Sky umufasha.
Umufaransa Pierre Rolland wabaye uwa kabiri ku munsi wa 18 yafashe umwanzuro wo kugenda wenyine mu gihe hasigaye Km 64 zo gusoza Umwongereza Geraint Thomas wafashaga Froome akanamurinda yasigaye akomezanya n’umukinnyi umwe mubo bakinana muri Sky mu gihe yari yugarijwe na Nairo Quintana wari na Valverde bakinira Movistar.
Nibali yaje kuva mu gikundi cyarimo Froome ashyiramo intera y’amasegonda 30 akurikira Rolland naho Froome agira ikibazo cy’igare.
Rolland yacitse intege ubwo bari batangiye kuzamuka umusozi wa La Toussuire hasigaye Km 26 ngo bagere ku murongo.
Habura Km 6 zo gusoza, Quintana wari uwa kabiri ku rutonde rusange yavuye mu gikundi asiga Froome 13” nawe ahita agisigira Valverde na Contador.
Kuri Km 2,5, Nibali yari yasize Quintana 1’19", Chris Froome ari ku munota 1’32 naho itsinda rya Contador na Pinot riri ku minota 2’19”.
Vincenzo Nibali wari watwaye Tour de France mu 2014 ntiyari yahiriwe n’iri siganwa rya 2015, yishumbusha gutwara igihembo cy’umunsi wa 19.
Ku rutonde rusange, Quintana wa kabiri yagabanyije ibihe yarushwaga na Froome ava ku 3’10 agera kuri 2’38” mu gihe Geraint Thomas wari uwa kane ku rutonde rusange yabaye uwa 15 nyuma yo gusigwa iminota 22.
Kuba uyu Mutaliyani yabaye uwa mbere byatumye ava ku mwanya wa karindwi aba uwa kane imbere ya Alberto Contador.
Kuri uyu wa Gatandatu, isiganwa rirahaguruka Modane ryerekeze Alpe d’Huez, urugendo rwa Km 110.5 basoze ku Cyumweru, bava Sèvres bajya mu murwa Paris ku ntera ya Km 109.5.
Urutonde rw’umunsi wa 19
1. Vincenzo Nibali - Astana 4h22’53"
2. Nairo Quintana – Movistar +0:44"
3. Christopher Froome – Sky +1’14"
4. Thibaut Pinot – FDJ 2’26"
5. Romain Bardet - AG2R La Mondiale
6. Alejandro Valverde– Movistar
7. Mollema Bauke - Trek Factory Racing
8. Robert Gesink - Team LottoNL-Jumbo
9. Alberto Contador - Tinkoff – Saxo
10. Samuel Sánchez - BMC
Urutonde rusange ku munsi wa 19
1. Chris Froome - Team Sky 78h37’34”
2. Nairo Quintana -Movistar +2’38"
3. Alejandro Valverde - Movistar +5’25”
4. Vincenzo Nibali - Astana +6’44"
5. Alberto Contador - Tinkoff - Saxo +7’56”
6. Robert Gesink -LottoNL +8’55”
7. Mathias Frank - IAM Cycling +12’39”
8. Bauke Mollema - Trek +13’22"
9. Romain Bardet - AG2R +14’8"
10. Pierre Rolland - Europacar +17’27"



















TANGA IGITEKEREZO