00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

TdF #20: Umufaransa yagaruye ishema, Quintana akoma urusyo rwa Froome

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 25 July 2015 saa 10:33
Yasuwe :

Umufaransa Thibaut Pinot yegukanye igihembo cy’umunsi wa 20 wa Tour de France, Nairo Quintana wari uwa kabiri asiga Chris Froome agabanyaho 1’20 mbere yo gukora urugendo rwa nyuma rujya mu murwa Paris kuri iki Cyumweru.

Ku munsi ubanziriza uwa nyuma, abasiganwa bahagurutse Modane berekeza Alpe d’Huez, urugendo rwa nyuma rwo mu misozi ya Alpes rwareshyaga na Km 110.5. Isiganwa ritangira ryayobowe na bane barimo Alexandre Geniez wa FDJ bashyiramo intera ya 2’50”.

Nubwo Astana ya Vincenzo Nibali watwaye igihembo cy’umunsi wa 19 yayoboye isiganwa, mbere yo kuzamuka umusoza wa Alpe d’Huez wa Km 13,8 yagize ikibazo cy’igare mu gihe Quintana yashatse gucomoka abo kwa Froome bakamugarura.

Umunsi wa 20 wari gusozwa nyuma yo kuzamuka Alpe d’Huez, umusozi wa Km 13,8
Quintana yagerageje inshuro nyinshi gucomoka igikundi cya Froome bakamugarura
Nyuma y'aho Sky imugaruye inshuro nyinshi, udutero shumi twa Quintana twafashe aragenda

Thibaut Pinot yagiye kwakira mugenzi we Geniez bakinana muri FDJ wari uhanganye na Ryder Hesjedal wa Team Cannondale – Garmin ahita ayobora isiganwa kugeza ku Km cya cyenda ubwo Quintana yacikaga Froome.

Pinot wabaye uwa gatatu mu 2014 yayoboye isiganwa ho 40” kuri Quintana wamwotsa igitutu wari wamaze gusiga Froome ashaka kugabanya 3’10 yamurushaga bidatinze afata na Hesjedal arusha uyu Mwongereza wa mbere umunota.

Pinot yabaye uwa mbere akoresheje 3h17’21” akurikirwa na Nairo Quintana + 0:18”, Hesjedal Ryder + 0:41”, Valverde Alejandro ukinana na Quintana anganya ibihe na Chris Froome 1’38”.

Thibaut Pinot yatwaye igihembo cy'umunsi wa 20, igihembo cya gatatu ku Bufaransa muri siganwa bategura

Kuri iki Cyumweru nibwo Chris Froome ashobora gutwara Tour de France ya kabiri nyuma y’iyo mu 2013 bakora urugendo rwa nyuma bava Sèvres bajya mu murwa Paris ku ngoro y’umukuru w’igihugu, Champs-Elysees, kuri Km 109.5.

Kuba ari agace gatambitse hitezwe ko Umwongereza Mark Cavendish n’Umudage Andre Greipel bakongera kwigaragaza.

Ku munsi w’ejo hagumyemo iyi ntera Froome arusha Quintana yaba ariyo nto kuva mu 2008 ubwo Carlos Sastre yayitwaraga Cadel Evans amurusha amasegonda 58.

Kimwe nko mu 2013, Froome yatwaye Tour de France akurikirwa na Quintana amusize 4’20”.

Nairo Quintana yabashije kugabanya ibihe yarushwaga na Froome mu gihe hasigaye gusiganwa umunsi umwe
Kuri iki Cyumweru, Quintana ararwana no gukuramo ikinyuranyo cya 1’12" bajya i Paris
Kuva ku munsi wa kane wa Tour de France, Chris Froome yambaye umwenda w'umuhondo amaze gukoresha 81h56’33”
Simba Wanyika
Kuri iki Cyumweru, Chris Froome ashobora gutwara ku nshuro ya kabiri Tour de France nyuma ya 2013

Urutonde rusange rw’umunsi wa 20

1. Chris Froome - Team Sky - 81h56’33”

2. Nairo Quintana - Movistar +1’12"

3. Alejandro Valverde - Movistar +5’25”

4. Vincenzo Nibali - Astana +8’36"

5. Alberto Contador - Tinkoff - Saxo +9’48”

Bamwe mu bafana ba Chris Froome bamutegereje ku muhanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages