Isiganwa ryo kuri uyu wa Gatatu ryitiriwe kwibuka ryatangijwe n’umwanya wo kwibuka abasirikare baguye mu ntambara ya mbere y’Isi cyane abo mu rugamba rwa Somme, igice kinini cy’inzira baciyemo kirimo inzibutso z’ao basirikare.

Kuba hari haguye imvura kandi ari umuhanda utambika cyane byateraga impanuka zidakanganye.

Km 30 za nyuma z’agace ka Somme niho hagombaga gutangirira guhatana kwayobowe n’amakipe akomeye nka Astana, Team Sky, BMC Racing Team, Tinkoff – Saxo, Movistar Team na Etixx – Quick Step yagombaga kurinda umukinnyi wayo Tony Martin wari wambaye umwenda w’umuhondo.

Batangiye kureba umurongo basorezaho bari mu gikundi cy'abakinnyi 65 bisaba guhatana
Batangiye kureba umurongo basorezaho bari mu gikundi cy'abakinnyi 65 bisaba guhatana
Andre Griepel yabatanze ku murongo, Cavendish na Peter Sagan bamuri inyuma
Andre Griepel yabatanze ku murongo, Cavendish na Peter Sagan bamuri inyuma

Hafi Km 10, Tony Martin yashatse gucomoka mu gikundi ngo ajye gutsinda bahita bamuzibira byatumye bagera hafi y’umurongo ari igikundi cy’abakinnyi 65 bisaba ko bahatana (sprint).

André Greipel watwaye igihembo cy’umunsi wa kabiri niwe wageze ku murongo bwa mbere asize Peter Sagan na Mark Cavendish akantu gato ku ipine.

Nubu umunya Norvege, Edvald Boasson Hagen ukinana na Niyonshuti Adrien muri MTN Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo yabaye uwa gatanu anganya ibihe n’uwa mbere kimwe na mugenzi we w’umunya Afurika y’Epfo Janse Van Rensburg Reinardt wabaye uwa 13.

Andre Greipel yabonye igihembo cy'umunsi ku nshuro ya kabiri muri Tour de France 2015
Andre Greipel yabonye igihembo cy'umunsi ku nshuro ya kabiri muri Tour de France 2015
Tony Martin yambaye umwenda w'umuhondo ku munsi wa kabiri n'ikinyuranyo cy'amasegonda 12 kuri Chris Froome
Tony Martin yambaye umwenda w'umuhondo ku munsi wa kabiri n'ikinyuranyo cy'amasegonda 12 kuri Chris Froome

Mu 2010, Reinardt yari yabaye uwa gatatu muri Tour du Rwanda.

Nyuma yo guhinduranya umwenda w’umuhondo inshuro enye, Umudage Martin Tony yawambaye umunsi wa kabiri nyuma yo kugenda 17h19’26″ asize Umwongereza Christopher Froome amasegonda 12, Van Garderen Tejay 25″, Peter Sagan 33″ na Tony Gallopin 38″.

Alberto Contador (Tinkoff – Saxo, waritwaye mu 2009) ni uwa cyenda +48″, 13. Nibali Vincenzo (Astana, waritwaye mu 2014) +1’50″, 17. Nairo Quintana (Movistar Team, wabaye umukinnyi mwiza uterera mu 2014) +2’08″.

Ku munsi wa 6 wa Tour de France barahaguruka Abbeville berekeze Le Havre, urugendo rwa Km 191.5.

Kuri Km 70 za nyuma hitezwe ko Peter Sagan umaze kuza muri batanu ba mbere inshuro 28 mu myaka itatu ya Tour de France yakwiyerekana.

Ni umunsi waranzwe n'impanuka nyinshi ariko zidakomeye
Ni umunsi waranzwe n'impanuka nyinshi ariko zidakomeye

Umunsi wa 5 wa Tour de France

1. Andre Greipel -Lotto 4h 39’00

2. Peter Sagan -Tinkoff – Saxo "

3. Mark Cavendish – Etixx – Quick-Step "

4. Alexander Kristoff – Katusha "

5. Edvald Boasson Hagen – Team MTN "

6. John Degenkolb – Giant "

7. Arnaud Demare – FDJ "

8. Bryan Coquard – Europcar "

9. Davide Cimolai – Lampre "

10. Greg Van Avermaet – BMC Racing "

Urutonde rusange ku munsi wa 5

1. Tony Martin – Etixx – Quick-Step 17h19’ 26”

2. Chris Froome – Team Sky +12’’

3. Tejay van Garderen – BMC Racing +25’’

4. Tony Gallopin – Lotto +38’’

5. Peter Sagan – Tinkoff – Saxo +39’’

6. Greg Van Avermaet – BMC Racing +40’’

7. Rigoberto Uran – Etixx – Quick-Step +46’’

8. Alberto Contador – Tinkoff – Saxo +48’'

9. Geraint Thomas – Team Sky +1’15’’

10. Zdenek Stybar – Etixx – Quick-Step +1’16’’

13. Vincenzo Nibali – Astana +1’50’’

16. Alejandro Valverde – Movistar +2’03’’

17. Nairo Quintana (Col) Movistar + 2’08’’

Umufana w'Umunya Afurika y'Epfo ategereje bene wabo barimo na Reinardt wabaye uwa 13
Umufana w'Umunya Afurika y'Epfo ategereje bene wabo barimo na Reinardt wabaye uwa 13
Ryari isiganwa ryiririwe kwibuka, ryacaga mu gace karimo inzibutso z'abasirikare baguye mu ntambara ya mbere y'Isi
Ryari isiganwa ryiririwe kwibuka, ryacaga mu gace karimo inzibutso z'abasirikare baguye mu ntambara ya mbere y'Isi