Umwenda w’umuhondo wararanywe na Tony Martin waje kuva mu isiganwa kubera imvune yagize mu rutugu ajyanwa kuvurirwa iwabo mu bitaro bya Hambourg.
Martin yabaye uwa kabiri nyuma y’Umusuwisi Cancellara uvuye mu isiganwa nyuma y’impanuka yari afite uyu mwenda.
Bitegura gutangira isiganwa, Umwongereza Christopher Froome wari uwa kabiri nyuma ya Martin yanze kwambara uyu mwenda maze batangira isiganwa ntawuwambaye ku nshuro ya kabiri mu mateka ya Tour de France.
Iri siganwa ryatangijwe no kugwa kwa Alberto Contador bataratangira neza isiganwa ariko bahita basubira ku magare yabo bajyana n’abandi.
Iri siganwa ryari rifite umurongo umwe wo kubariraho amanota k’umukinnyi uterera wari hafi y’aho batangiriye, byatumye Umunya Eritrea Daniel Teklehaimanot wa MTN Qhubeka wihaye intego yo kugumana uyu mwenda atangiza isiganwa ajyana n’abandi bane kuri Km 2, 5 bari bamaze gushyiramo intera y’amasegonda 50.
Teklehaimanot yaje kwisubiza uyu mwenda ubwo yabonaga inota ryo guterera bageze côte de Canapville.
Uyu munya Eritrea watwaye Tour du Rwanda mu 2010 yabaye Umunyafurika wa gatatu wegukanye igihembo muri Tour de France nyuma ya Robert Hunter wahembwe nk’umukinnyi mwiza ukiri muto mu 2001 naho Daryl Impey yambara ku mwenda w’umuhondo mu 2013.
Iri tsinda ryarimo uyu Munya Eritrea ryaje kongera intera iba 3’50", kuri Km 80 ikipe ya Lotto Soudal yari iyoboye igikundi cya kabiri.
Hasigaye Km 40, igikundi cyari cyagabanyije intera n’abari imbere bari ku masegonda 49.
Habura Km 5 ngo bagere ku murongo ikipe ya Lotto Soudal na Etixx - Quick Step batangiye guhanganira kuyobora isiganwa dore ko ba kabuhariwe mu guhatana ku murongo bari batangiye kwitegura.
Umukinnyi wa MTN Qhubeka yashatse kujya mu bahatana ariko imbaraga ziba nke aharira Mark Cavendish, André Greipel na Peter Sagan.
Cavendish yakoresheje 4h27’25”yaherukaga gutwara igihembo cy’umunsi muri Tour de France mu 2013 ku munsi wa 13 tariki ya 12 Nyakanga.
Ni ku nshuro ya 26, Cavendish yegukana igihembo cy’umunsi muri Tour de France. Intsinzi ya gatatu kuri Etixx - Quick-Step kuva iri siganwa ritangiye, abandi babonye igihembo cy’umunsi ni Tony Martin na Zdenek Stybar.
Ku munsi wa munani wa Tour de France, abasiganwa barahaguruka Rennes bajye Mûr-de-Bretagne ku ntera ya 181,5.
Ku rutonde rw’umunsi wa karindwi, abakinnyi babiri ba MTN Qhubeka yo muri Afurika y’epfo baje mu 10 ba mbere.
1. Mark Cavendish - Etixx - Quick-Step 4h27’25”
2. Andre Greipel - Lotto-Soudal
3. Peter Sagan - Tinkoff-Saxo
4. John Degenkolb - Giant Alpecin
5. Alexander Kristoff - Katusha
6. Arnaud Demare - FDJ
7. Tyler Farrar - MTN-Qhubecka
8. Reinardt Janse van Rensburg - MTN-Qhubecka
9. Davide Cimolai - Lampre-Merida
10. Sam Bennett - Bora-Argon 18
Ku rutonde rusange rw’umunsi wa 7
1. Christopher Froome - Team Sky 26h40’ 51’’
2. Peter Sagan - Tinkoff-Saxo +11’’
3. Tejay van Garderen - BMC Racing +13’’
4. Tony Gallopin - Lotto-Soudal +26’’
5. Greg Van Avermaet - BMC Racing +28’’
6. Rigoberto Uran - Etixx - Quick-Step +34’’
7. Alberto Contador - Tinkoff-Saxo +36’’
8. Zdenek Stybar - Etixx - Quick-Step +52’’
9. Geraint Thomas - Team Sky +1’03’’
10. Warren Barguil - Giant Alpecin +1’07’’



















TANGA IGITEKEREZO