Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 6 Nzeri 2025, ni bwo habaye imikino ya ½ cy’irushanwa rya US Open, aho Jannik Sinner yakinaga ashaka kugera ku mukino wa nyuma w’indi Grand Slam ya kane mu mwaka wa 2025.
Sinner w’imyaka 24 uri ku mwanya wa mbere ku Isi yahiriwe n’umwaka wa 2025, yabaye umukinnyi ukiri muto ukoze amateka yo kugera ku mikino ya nyuma ya Grand Slam inshuro enye zikurikiranya mu mwaka umwe.
Muri zo amaze kwegukanamo inshuro ebyiri, ari zo Australian Open na Wimbledon, akaba agiye guhurira na Carlos Alcaraz wamutsindiye ku mukino wa nyuma wa French Open.
Uyu mukinnyi yavuze ko uyu ari umwaka mwiza kuri we, kuko amarushanwa ya Grand Slam ari yo yahaye agaciro, ndetse intego ze zikomeje “nyuma yo gutsinda umukino ukomeye”.
Auger-Aliassime yatsindiwe mu mukino wa ½ ku nshuro ye ya kabiri mu mateka, aracyahanganye no kuba yakwitwara neza na we akazakina umukino wa nyuma byibuze.
Sinner azahura na Alcaraz watsinze mukeba we Novak Djokovic muri ½ cya US Open amaseti 3-0 (6-4 7-6 (7-4) 6-2). Uzatsinda umukino ni we uzahita aba nimero ya mbere muri Tennis.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!