Abana bitabiriye aya marushanwa ni abari hagati y’imyaka ine na 17, aho igikorwa cyaranzwe n’ibyishimo n’amarushanwa.

Ubuyobozi bwa The Champions Sports Academy bwateguye iki gikorwa mu rwego rwo gutoza abana umuco wo kurushanwa, kwishimira Noheli nk’umuryango mugari wa The Champions binyuze muri siporo n’indangagaciro bahuriyeho ndetse no kureba urwego rw’abana bakina Gymnatique.

Ni igikorwa cyagaragaje ko iyi gahunda igenda itera imbere aho abana bayigamo bagaragaje ubumenyi butangaje mu mukino wa Gymnastique.

Abitabiriye bose bahawe imidali mu gihe abahize abandi mu bahungu n’abakobwa bahawe ibihembo byo kubashimira umuhate bagaragaje.

Hahembwe kandi umutoza wahize abandi n’ababyeyi bagaragaje guhozaho mu gushyigikira gahunda za The Champions hagamijwe kuzamura urwego rw’abana.

Muri siporo ya Gymnastique, The Champions Sports Academy yibanda kuri “Gymnastique Aristique” igizwe n’imyitozo ngororamubiri itandukanye ifasha umwana gukura neza.

Nkuranyabahizi Noël washinze The Champions Sports Academy ndetse akaba ari Umutoza Mpuzamahanga wabihuguriwe, yavuze ko “Intego yacu ni ugufasha abana n’abari bato muri siporo, uburezi n’indangagaciro zitandukanye zibafasha gukura neza.”

Yongeyeho ati “Ababyeyi ni abafatanyabikorwa bacu kandi icyizere n’imikoranire tugirana ni byo bigira uruhare mu gutera imbere k’umwana.”

The Champions Sports Academy igira gahunda zo mu mpera z’icyumweru no mu biruhuko, iteganya indi gahunda ya “Best Holidays Sports Programme” izasozwa ku wa 3 Mutarama 2026 mu gihe yatangiye ku wa 16 Ukuboza.

Guhanda yo mu mpera z’icyumweru iba ari ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, kuva Saa Yine kugeza Saa Sita ndetse no kuva Saa Cyenda kugeza Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba.

Bamwe mu bana batorezwa umukino wa Gymnastique muri The Champions Sports Academy
Bamwe mu bana batorezwa umukino wa Gymnastique muri The Champions Sports Academy
Nkuranyabahizi Noël uyobora The Champions Sports Academy, yashimye uruhare rw'ababyeyi bashyigikira abana babo
Nkuranyabahizi Noël uyobora The Champions Sports Academy, yashimye uruhare rw'ababyeyi bashyigikira abana babo
Umubyeyi wavuze mu izina rya bagenzi be, yashimye uburyo abana babo bitabwaho
Umubyeyi wavuze mu izina rya bagenzi be, yashimye uburyo abana babo bitabwaho
Ibikombe byatanzwe birimo ibyahawe abana bahize abandi mu bahungu n'abakobwa
Ibikombe byatanzwe birimo ibyahawe abana bahize abandi mu bahungu n'abakobwa
Bamwe mu babyeyi babonye ibikombe kubera kwitabira imyitozo na gahunda zo guteza imbere The Champions Sports Academy

Umutoza wahize abandi mu 2025 yarashimiwe
Umutoza wahize abandi mu 2025 yarashimiwe
Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n'abana 43 baherekejwe n'ababyeyi
Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n'abana 43 baherekejwe n'ababyeyi