Abazamuwe mu ntera ni abana bitabiriye gahunda ya “Summer Camp”, porogaramu z’impera z’icyumweru ndetse n’imyitozo ibera mu rugo cyangwa ku ishuri.
Muri abo harimo abana 21 bazamuwe ku Rwego rwa Kabiri, 13 bazamuwe ku Rwego rwa Gatatu, umunani bo ku Rwego rwa Kane n’umwana umwe wazamuwe ku Rwego rwa Gatanu.
Ababyeyi bishimiye cyane imyitwarire n’imikinire y’abana babo, benshi batangazwa n’urwego bagezeho muri uyu mukino Olempike ukundwa ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu bangavu.
The Champions Sports Academy yibukije ko Gymnastique ari “umukino shingiro” ufasha abana kubaka ubushobozi bw’umubiri n’ubwo mu mutwe, bubafasha mu yindi mikino no mu buzima busanzwe.
Nyuma yo guhatana no kugaragaza ubuhanga, buri mwana yahawe umudali na ‘certificat’ yemeza ko yazamuwe ku rwego rukurikiraho.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi ushinzwe Tekiniki mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Gymnastique mu Rwanda, washimye cyane umurimo ukomeye The Champions Sports Academy ikora mu guteza imbere impano z’abana no mu guhugura abarimu b’imikino.
Yashimiye by’umwihariko Nkuranyabahizi Noël washinzwe iyi ‘Académie’ ku buyobozi bwe, anizeza gukomeza ubufatanye hagati y’Ishyirahamwe na The Champions Sports Academy hagamijwe gukomeza iterambere ry’abakinnyi bakiri bato.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Nkuranyabahizi Noël, yavuze ko bahisemo umukino wa Gymnastique nk’imwe mu nkingi z’imyitozo y’iyi Académie kubera inyungu nyinshi zirimo gukomeza imbaraga z’umubiri, guhuza ingingo, kugenzura umubiri no guteza imbere ubumenyi bwo gufata ibyemezo no kwigenzura.
Ati “Intego yacu ni ukurema abana b’inyangamugayo kandi b’indashyikirwa mu byo bakora byose. Duhuza uburezi, siporo n’indangagaciro zitera gukunda kwiga igihe cyose.”
The Champions Sports Academy igendera ku ndangagaciro eshanu shingiro ari zo; ikinyabupfura, ubucuti, gukorera hamwe, kubahana n’ubudashyikirwa.
Izi ndangagaciro zigenzura icyerekezo cyayo cyo gutegura urubyiruko rufite ubumenyi, rw’indashyikirwa kandi rufite ubuzima buzira umuze.
Muri Werurwe 2025, Nkuranyabahizi Noël yakomeje amahugurwa ya kinyamwuga ku mukino wa Gymnastique muri 5280 Gymnastics i Denver muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yigeze guhugurirwa no mu 2023.
Ni umutoza mpuzamahanga wo ku rwego rukuru ufite impamyabumenyi yakuye mu Busuwisi, kandi ubu akomeje amasomo ya “Master’s Degree in Olympic Studies, Olympic Education, and the Organization & Management of Olympic Games” muri International Olympic Academy na University of Peloponnese yo mu Bugereki.
Kubera ubunararibonye bwe n’ubwitange mu gutanga imyitozo ikwiye, The Champions Sports Academy ikomeje kwiyubaka nk’imwe mu mashuri ya siporo y’urubyiruko akomeye mu Rwanda.
“Summer Camp” iri kuba muri iki gihe irimo imikino ya Gymnastique, Karate, Imbyino Nyarwanda, Umupira w’Amaguru n’izindi porogaramu z’abana, bigafasha urubyiruko gukura neza mu mukino no mu buzima busanzwe.
Amwe mu mafoto yaranze igikorwa:



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!