00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tour du Rwanda: Abanyamerika bageze mu Rwanda, andi makipe azahagera kuwa Kane

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 12 November 2013 saa 04:13
Yasuwe :

Ikipe ya Novo Nordisk yahoze yitwa Team Type I yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yageze mu Rwanda aho izitabira isiganwa rizenguruka u Rwanda ku magare, Tour du Rwanda rizatangira kuri iki Cyumweru tariki ya 17 kugera tariki ya 24 Ugushingo 2013.
Novo Nordisk yitabiriye bwa mbere isiganwa ryo mu 2009 ubwo ryashyirwaga ku ndangabihe mpuzamahanga. Mu 2011, umukinnyi wa Team Type I, Reijnen Kiel yegukanye umwanya wa mbere.
Amakipe menshi azagera i Kigali kuwa Kane arimo AS Be Co Eritrea, (…)

Ikipe ya Novo Nordisk yahoze yitwa Team Type I yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yageze mu Rwanda aho izitabira isiganwa rizenguruka u Rwanda ku magare, Tour du Rwanda rizatangira kuri iki Cyumweru tariki ya 17 kugera tariki ya 24 Ugushingo 2013.

Novo Nordisk yitabiriye bwa mbere isiganwa ryo mu 2009 ubwo ryashyirwaga ku ndangabihe mpuzamahanga. Mu 2011, umukinnyi wa Team Type I, Reijnen Kiel yegukanye umwanya wa mbere.

Abakinnyi ba Team Type I yahindutse Novo Nordisk bageze mu Rwanda bitegura Tour du Rwanda

Amakipe menshi azagera i Kigali kuwa Kane arimo AS Be Co Eritrea, Avia Crabbe, Rhone Alpes naho andi azasesekara kuwa Gatanu arimo ayo mu Rwanda azaba avuye mu mwiherero i Musanze, Kalisimbi, Muhabura n’Akagera; MTN Quebeka izava muri Afurika y’Epfo izakinamo Niyonshuti Adrien.

Ni ku nshuro ya gatanu iri rushanwa rizanwa ryemewe n’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino w’amagari ku Isi, UCI, rizitabirwa n’amakipe 16 rikazakinwa mu bice 7 bireshya na Km 819 rizagera mu turere duhya nka Kirehe na Nyamagabe.

Gahunda iramkbuye ya Tour du Rwanda kuva tariki ya 17-24 Ugushyingo 2013:

 Tariki ya 17 Ugushyingo 2013, irushanwa rizafungurwa abakina basiganwe Km 3,5 basiganwa umuntu ku giti cye (Course contre la montre individuelle). Bazahaguruka kuri Sitade Amahoro bazazenguruka Kimironko basoreze kuri Stade Amahoro.

 Tariki ya 18 Ugushyingo 2013, abasiganwa bazahaguruka Nyabugogo berekeza Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba bagakora urugendo rwa Km 129,9 km.

 Tariki ya 19/11/2013, Bazahaguruka I Rwamagana banyure mu mujyi wa Kigali badahagaze (ni ku nshuro ya mbere) berekeze i Musanze (Km 151, 5).

 Tariki ya 20/11/2013, abasiganwa bazahagurukira i Rubavu berekeza mu Kinigi (Km 69, 4).

 Tariki ya 21/11/2013, abasiganwa bazahagurukira i Musanze basoreze urugendo i Muhanga (Km 128).

 Tariki ya 22/11/2013, Bazahaguruka i Muhanga barangirize iki gice i Nyamagabe bakoze urugendo rwa Km102, 4.

 Tariki ya 23/11/2013, Ku munsi ubaniriza uwa nyuma, abakinnyi bazahaguruka i Huye basoreze mu mujyi wa Kigali kuri Sitade ya Kigali (Km 125.7).

Ku munsi wa nyuma wa Tour du Rwanda 2013, tariki ya 24 Ugushyingo, abasiganwa bazahaguruka kuri Sitade Amahoro bazenguruke mu mujyi wa Kigali ku ntera ya Km 94, 2 bagaruke kuri Sitade, hatangwe ibihembo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages