00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tour du Rwanda izatwara miliyoni 372

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 14 November 2013 saa 10:20
Yasuwe :

Irushanwa ry’amagari rizenguruka u Rwanda, Tour du Rwanda 2013 rifite ingengo y’imari ya miliyoni 372 z’amafaranga y’u Rwanda rikazagera mu turere dushya nka Nyamagabe na Kirehe, hateganyijwe n’akarasisi k’imodoka z’abaterankunga mbere y’uko buri munsi w’isiganwa bahaguruka.
Bayingana Aimable, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagari mu Rwanda (FERWACY) avuga ko kuba iri rushanwa ari mpuzamahanga bituma n’ibihembo biba biri ku rwego mpuzamahanga nk’uko biteganywa n’Ishyirahamwe (…)

Irushanwa ry’amagari rizenguruka u Rwanda, Tour du Rwanda 2013 rifite ingengo y’imari ya miliyoni 372 z’amafaranga y’u Rwanda rikazagera mu turere dushya nka Nyamagabe na Kirehe, hateganyijwe n’akarasisi k’imodoka z’abaterankunga mbere y’uko buri munsi w’isiganwa bahaguruka.

Bayingana Aimable, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagari mu Rwanda (FERWACY) avuga ko kuba iri rushanwa ari mpuzamahanga bituma n’ibihembo biba biri ku rwego mpuzamahanga nk’uko biteganywa n’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku Isi, UCI.

Tour du Rwanda 2013 izatwara miliyoni 372 z'amafaranga y'u Rwanda rizakorwe mu bice 7 rigere Kirehe na Nyamagabe

Biteganyijwe ko miliyoni 14 n’ibihumbi 47 by’amafaranga y’u Rwanda (20,750$) azahembwa abazasiganwa. Umukinnyi wa mbere buri munsi w’isiganwa (étape) azajya ahabwa ibihumbi 426 Rfw (630$).

Banki ya Cogebanque izahemba umukinnyi witwaye neza ahazamuka (classement de la montagne) azajya ahabwa ibihumbi 203 Rwf (300$) hagahembwa abakinnyi batatu.

Biteganyijwe ko mbere y’uko isiganwa ritangira hazajya haba akarasisi k’imodoka z’abamamaza ibikorwa byabo, banki ya COGEBANQUE nk’umwe mu baterankunga ba Tour du Rwanda 2013 ikazagaragara muri uru rugendo, imodoka ibanza mu karasisi izishyura miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Cogebanque, umwe mu baterankunga ba Tour du Rwanda izahemba ibihumbi bisaga 200, umukinnyi wigaragaje mu guterera imisozi

Nyuma ya Team Novo Nordisk yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika igeze mu Rwanda, andi makipe abiri aturutse i Burayi, Team AVIA CRABBE yo mu Bubiligi na Team Rhône-Alpes yo mu Bufaransa yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane. Amakipe menshi arimo n’ayo mu Rwanda azagera i Kigali kuri uyu wa Gatanu.

Ni ku nshuro ya 5, Tour du Rwanda igiye gukinwa yemewe ku rwego mpuzamahanga, izatangira kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Ugushyingo bazenguruke kuri Sitade Amahoro, urugendo rwa Km 3,5 basiganwa umuntu ku giti cye (course contre la montre individuellle). Kuwa Mbere bazahaguruka i Kigali berekeze mu karere ka Kirehe bakoze urugendo rwa Km 129,9.

Bayingana Aimable, umuyobozi wa FERWACY afite icyizere ko Abanyarwanda bazitwara neza muri Tour du Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages