Umunyarwanda Ndayisenga Valens, ukinira Rwanda Akagera, niwe wabaye uwa mbere ubwo abasiganwaga ku magari bavaga i Rwamagana berekeza i Musanze akoresheje amasaha 4 iminota 5 n’amasegonda 44 (4h05’44") ku ntera ya Km 151,5. Mu bakinnyi 10 ba mbere harimo Abanyarwanda 6.
Kuva i Kabuga mu mujyi wa Kigali kugera kuri Base mu karere ka Gakenke, Nathan Byukusenge, ukinira Rwanda Karisimbi, yari uwa mbere yakirwa na Gasore Hategeka waje gusigira Ruhumirza Abraham umwanya wo gukomeza guhatana mbere y’uko nawe asimburwa na Ndayisenga Valens.
Nathan Byukusenge warangije ku mwanya wa 55 nyamara yabanje kwanikira bagenzi be, yavuze ko mu nama baraye bakoze yo gutegura umukino wa Rwamagana na Musanze ko uko bari babiteguye ariko byagenze.
Nyuma yo kuba uwa mbere ku nshuro ya mbere akinnye Tour du Rwanda, Ndayisenga Valens yabanje gusobanura uko urugendo rw’umunsi rwari rumeze.
Yagize ati " Mu by’ukuri nari narabivuze kandi nabyiyumvagamo ko nakwitwara neza, tumaze kumanuka mu Kivuruga [Akarere ka Gakenke] Hadi Janvier [wabaye uwa mbere kuzenguka i Kigali] yansabye gupima amahirwe kuko we bamugendagaho ngo adakomeza kubashyiramo intera, nabonye Ruhumuriza atameze neza nkora ibyo Hadi ambwiye, Ruhumuriza nawe arabinsaba gusa tugiye gusoza nawe yijajaye."
Kuri Bayingana Aimable, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagari mu Rwanda, yavuze ko ari ibyishimo ku Banyarwanda ashimira abakinnyi ko bashyize mu bikorwa ibyo batojwe.
Bayingana yagize ati "Abasore babikoreye biragaragara ko batangiye gukina nk’ababigize umwuga kuko bakinnye nk’ikipe bashyize hamwe."
Mu nzira hafi y’i Musanze byasaga nk’aho abaturage bari biteze iyi ntsinzi y’uyu munsi kuko ariho bakoreye umwiherero.
Igihembo cya COGEBANQUE cy’umukinnyi warushije abandi guterera kiracyafitwe n’umunya Erithrea Eyob Metkel, mu gihe Hadi Janvier ariwe Munyarwanda ukiri imbere.
Ikipe ya MTN Qhubeka nayo iracyari imbere y’izindi, ikinamo Umunyarwanda Niyonshuti Adrien.
Abakinnyi 10 ba mbere kuva Rwamagana-Musanze
1. Ndayisenga Valens - Akagera 4h05’44"
2. Ruhumuriza Abraham -Karisimbi "
3. Thomson Jay Robert-MTN Qhubeka 14"
4. Eyob Metkel - AS BE CO 37"
5. Meintjes Louis - MTN Qhubeka "
6. Hadi Janvier -Karisimbi "
7. Nsengiyumva Jean Bosco -Karisimbi "
8. Njoroge John -Kenya 45"
9. Biziyaremye Joseph -Akagera 48"
10. Byukusenge Patrick - Muhabura
Ku rutonde rusange rwo ku munsi wa kabiri na Prologue, Jay Robert Thompson, ayoboye urutonde aho akoresheje amasaha 7 iminota 23 n’amasegonda 13 akurikiwe na Meintjes Louis bakinana muri MTN Qhubeka amurusha amasegonda 25, ku mwanya wa gatatu hari Eyob Metkel wasizwe amasegonda 33.
Hadi Janvier ari ku mwanya wa 6 n’ikinyuranyo cy’umunota n’amasegonda 54, Biziyaremye Joseph ni uwa 8 mu gihe Nsengiyumva Jean Bosco ari uwa 10.
Abasiganwa baraye i Musanze, kuri uyu wa Gatatu barahaguruka i Rubavu saa tatu n’igice za mu gitondo berekeza mu Kinigi [Akarere ka Musanze] ku ntera ya Km 69,4. Ni umuhanda ufitemo agace gafite ubutumburuke bugera kuri m 2461.



















TANGA IGITEKEREZO