Abaryitabiriye barimo abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abafana babanje kujya ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata bunamira Abatutsi barenga ibihumbi 45 bahashyinguwe.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon mu Rwanda, Mbaraga Alexis, yatanze ubutumwa bw’ihumure mu gitabo cy’abasura urwibutso ndetse afatanya n’abandi gushyira indabo ku mva ziruhukiyemo Abatutsi bazize uko bavutse.
Iri rushanwa ryakiniwe i Nyamata aho barushanwaga mu buryo bw’intera ngufi ‘sprint’. Abakinnyi 52 barimo 32 bakinnye mu buryo bw’amakipe ‘Relay’ ni bo baryitabiriye ariko batanu muri bo ntibabasha kurirangiza.
Intera ya metero 750 muri piscine, kilometero 20 banyonga igare na kilometero eshanu basiganwa ku maguru ni byo abakinnyi bose bakoraga.
Abakinnyi 20 bakinnye nk’umuntu akina ku giti cye, ari nacyo cyiciro Tuyisenge Samuel wa Cercle Sportif de Karongi yahizemo abandi mu bagabo akoresheje isaha imwe, iminota 45 n’amasegonda 10.
Uyu yakurikiwe na bagenzi be bakinana mu ikipe imwe aribo Iradukunda Eric wabaye uwa kabiri arushijwe umunota umwe na Byiringiro Christian wasizweho iminota icyenda.
Uwineza Hanani ukinira Gisenyi Beach Triathlon Club mu bagore yakoresheje amasaha abiri, iminota 10 n’amasegonda 10, asiga Uwizeye Valentine igihe cy’iminota icyenda.
Irushanwa ryo Kwibuka kandi ryahaye umwanya abafite ubumuga, aho Rukundo Augustin wakinanye na Turamyimana Moussa bitwaye neza.
Tuyisenge Samuel wegukanye irushanwa yahamije ko hari inyungu bakuye mu irushanwa kuko hari amateka bigiyemo.
Yagize ati “Irushanwa nk’iri ni ingenzi by’umwihariko kuri twebwe urubyiruko twavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Twigiyemo amateka yaranze Igihugu cyacu kandi tuzakora ibishoboka byose ku buryo bitazongera ukundi.”
Mbaraga Alexis yishimiye uko irushanwa ryagenze, by’umwihariko intego yaryo yo kwigisha amateka y’u Rwanda no gutegura imikino mpuzamahanga.
Ati “Iri rushanwa ritegurwa hagamijwe kwigisha abakiri bato amateka Igihugu cyanyuzemo twirinda ko atazisubiramo. Abakinnyi bazakomeze gukaza imyitozo mu gihe twitegura amarushanwa mpuzamahanga. Hari byinshi tubitezeho.”
Abakinnyi bitwaye neza bafite amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya IRONMAN 70.3, riteganyijwe kubera mu Karere ka Rubavu, tariki ya 4 Kanama 2024.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!